U Bubiligi buvuga ko ‘bwiteguraga gukora’ ibyo u Rwanda rwakoze

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko iki gihugu gihagaritse ibikorwa by’ubutwererane mu iterambere n’u Bubiligi, ishinja iki gihugu “gutobera u Rwanda” ngo “ntirugere ku nkunga y’iterambere”.
U Rwanda ruvuga ko u Bubiligi bwafashe uruhande muri iyi ntambara iri muri Congo, rushinja iki gihugu cyahoze kirukoloniza ko iyo myifatire y’Ububiligi ibangamira umuhate w’ubuhuza bwo gushaka amahoro uri gukorwa na Afurika kandi bishobora gutinza inzira zo kugera ku gisubizo mu mahoro.
U Rwanda rushinjwa n’ibihugu by’iburengerazuba, ONU na leta ya Kinshasa kuba rwarohereje ingabo ibihumbi gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana, ruvuga ko rwafashe ingamba gusa zo “kurinda imipaka” yarwo.
Leta ya Kinshasa yakomeje gusaba ibihugu by’amahanga guhagarika inkunga y’amafaranga biha u Rwanda kubera ko irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga yo kutavogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Ku cyemezo cy’u Rwanda, Maxime Prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yavuze ko iki gihugu na cyo “cyarimo gisubira mu masezerano y’ubufatanye” gifitanye n’u Rwanda.
Maxime avuga ko bashaka ko ibyo bazahagarika bizakorwa mu buryo “burengera inyungu z’abaturage b’u Rwanda badakwiye kubabarira muri uko guhagarikwa”.
Kubera iki cyemezo cy’u Rwanda, hari impungenge ko abakozi bakoreraga ibigo n’imishinga ifashwa n’Ububiligi mu Rwanda bashobora kubura imirimo.
Hari impungenge ko Enabel ikigo cya leta y’Ububiligi gishyira mu bikorwa politike y’Ububiligi y’iterambere mpuzamahanga gishobora guhagarika ibikorwa byacyo mu Rwanda. Hagati ya 2019 na 2024, iki kigo kivuga ko cyakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 120 z’ama-Euro ku mishanga itandukanye mu buvuzi, ubuhinzi, n’iterambere ry’imijyi mu Rwanda.
Umubano umaze igihe ukonje
Kuva mu myaka ya vuba aha muri iyi ntambara muri DR Congo, u Rwanda n’Ububiligi bifitanye umubano urimo igitotsi.
Mu ntangiriro za 2023 u Rwanda rwagennye Ambasaderi Vincent Karega guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, iki gihugu cyanze kumwemera. Leta ya Kigali yavuze ko Ububiligi bwabikoze ku busabe bwa Leta ya Kinshasa.
Kuva icyo gihe u Rwanda nta ambasaderi rufite mu Bubiligi, kandi nyuma y’uko Ububiligi bwanze Amb. Karega nta wundi iki gihugu kirongera kohereza.
Mbere y’uko ambasaderi Bert Versmessen wari uhagarariye Ububiligi mu Rwanda asoza ikivi cye muri Nyakanga (7) 2024 Ububiligi bwahaye u Rwanda uwo bwifuza ko yamusimbura. Jeune Afrique ivuga ko u Rwanda na rwo rwamwanze.