Ubuzima bwa Besigye ntibumeze neza aho afungiye mu buroko

Ubuzima bwa Besigye ntibumeze neza aho afungiye mu buroko

Winnie Byanyima yatangaje ko ku wa mbere yasuye umugabo we Kizza Besigye aho afungiye, asobanura uko yahabonye n’uko yamusanze.

Byanyima, umaze iminsi yamagana “ifungwa rinyuranyije n’amategeko” ku mugabo we, yanditse ku rubuga X ko yasanze Besigye aryamye ku gatanda gato kareshya n’uburebure bw’icyumba afungiyemo, kirimo n’agatebe gato ko kwicaraho.

Byanyima avuga ko yafunguriwe inzugi esheshatu cyangwa zirindwi mbere yo kugera ku cyumba umugabo we afungiyemo.

Ati: “Hari umuntu wambwiye ko aho ari ahihariye bafungira abakekwaho iterabwoba.”

Besigye, w’imyaka 68, afungiye muri gereza ya Luzira iri i Kampala, aregwa ibyaha byo gufatanwa intwaro bitemewe n’amategeko, no kugeramira umutekano w’igihugu, yafatiwe i Nairobi muri Kenya aho yari yatumiwe mu kumurika igitabo, ahita ajyanwa i Kampala aho aburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Besigye yahakanye ibyo aregwa kandi avuga ko yashimuswe.

Byanyima yanditse uko yasanze umugabo we asubiza ku nkuru ya BBC yo ku wa mbere, ivuga uko mw’ijoro ryo ku cyumweru Besigye yajyanywe kwa muganga amerewe nabi, nk’uko byari byatangajwe n’umunyamategeko we Erias Lukwago.

Nyuma yo kwitabwaho kwa muganga aho yari yajyanwe na gereza, Besigye yasubijwe aho afungiye.

Byanyima yavuze ko yasanze “afite intege nke, yataye ibiro mu buryo bukabije, kandi arazungerwa – amaze iminsi itanu atarya”.

Byanyima ukuriye UNAIDS, ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA, yavuze ko bibabaje gusanga umugabo we amerewe atyo, ati: “Mfite umujinya kandi ndasaba ko Kaguta Museveni n’umuhungu we, umugaba w’ingabo, bamurekura nonaha”.

Amakuru ku magara ya Besigye yagarutsweho nyuma y’uko Minisitiri Chris Baryomunsi w’ikoranabuhanga n’itumanaho atangaje ko yasuye Besigye aho afungiye, akamusaba kongera kurya, akanavuga ko kumuburanisha mu nkiko za gisirikare bigiye guhagarara.

Bobi Wine, undi munyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi, na we yagiye gusura Besigye ku wa mbere. Gusa avuga ko bwamwangiye ko amubona kuko ameze nabi.

Bobi yabwiye abanyamakuru ati: “Uyu mugabo arimo arapfa. Dr Besigye amerewe nabi. Ntabasha kuva ku buriri bwe.”

Besigye aheruka kubona "afite intege nke" mu rukiko ku wa gatanu ushize

Photo/ LIVE EVENT

Besigye aheruka kubona “afite intege nke” mu rukiko ku wa gatanu ushize

Yongeyeho ko Obed Lutale baregwa bimwe na we ufunze “yatubwiye ko Besigye yituye hasi muri iki gitondo ubwo bariho bagerageza kumukura ku buriri bwe.”

Frank Baine, umuvugizi w’amagereza muri Uganda yanze kugira icyo abwira BBC ku magara ya Besigye, yagize ati: “Navuze ngo ntacyo mvuga, ibyo birahagije”.

Mu butumwa bwe, Byanyima yavuze ko Besigye atigeze atumira cyangwa ngo yemere gusurwa na Minisitiri Baryomunsi, ko “bamwinjije mu cyumba cye ku ngufu”.

Ashinja Baryomunsi ko yabeshye ko yavuganye na Besigye, avuga ko Besigye “yacecetse” ntamuvugishe, “Baryomunsi avugana uburakari, ntiyasubizwa ijambo na rimwe, maze aragenda”.

Byanyima yinubira ko Minisitiri Baryomunsi yageze hanze akavuga ko amagara ya Besigye “ameze neza” mu gushaka “kugaragaza neza ubutegetsi bwa Museveni”.

Besigye yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara mu cyumweru gishize yigaragambya kuko afunzwe n’igisirikare, mu gihe urubanza rwe mu mizi rutaratangira.

Besigye yahoze akorana bya hafi na Perezida Museveni – uri ku butegetsi kuva mu 1986 – kandi yigeze kuba umuvuzi we bwite.

Kenshi yagiye ashinjwa n’abategetsi guhungabanya umudendezo w’igihugu kubera ibikorwa bye bya politike. Mu myaka ya vuba ntiyari akiboneka cyane politike kandi ntiyiyamamaje mu matora ya 2021.

Aheruka kuboneka ku wa gatanu ushize mu rukiko afite intege nke.

Ihuriro ry’abaganga muri Uganda ryasabye ko arekurwa ku mpamvu z’amagara ye.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *