Inyeshyamba za M23 ‘yafashe umujyi wa Bukavu iya rwanjye

Inyeshyamba za M23 ‘yafashe umujyi wa Bukavu iya rwanjye

Amasoko atandukanye aremeza ko umujyi wa Bukavu ugenzurwa n’inyeshyamba za M23 kuva ku mugoroba wo ku wa gatanu nyuma y’uko ingabo za leta n’abategetsi b’intara ya Kivu y’Epfo bahunze.

Umunyamakuru ukorera radio Maendeleo i Bukavu yabwiye BBC ko abarwanyi ba M23 kugeza mu ijoro ryo ku wa gatanu “bari barimo kwinjira ari benshi mu bice bitandukanye bya Bukavu”.

Abajijwe niba umujyi wose wafashwe yagize ati: “Nimugoroba bari bageze kuri Place de l’independence hagati mu mujyi, nyuma yo gufata Kavumu baturutse mu majyaruguru y’umujyi binjira muri Kabare na Bagira, kandi nakubwira ko komine Kadutu y’umujyi na yo bayirimo”.

Radio Okapi ya ONU ivuga ko umujyi wa Bukavu wafashwe na M23 nyuma y’uko abasirikare bavye mu bigo byabo bagahunga.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 avuga ati: “Nakwemeza ko twinjiye muri Bukavu uyu mugoroba, kandi ejo [ku wa gatandatu], tuzakomeza ku gikorwa cyo gusukura umujyi”.

Uruhande rwa leta ya DR Congo n’abategetsi ba Kivu y’Epfo, ntacyo baratangaza ku makuru y’ifatwa rya Bukavu, BBC yagerageje kuvugisha Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki w’iyi ntara ntibyashoboka.

‘Nta mirwano ikomeye yabaye’

Umunyamakuru w’i Bukavu yabwiye BBC ko nyuma y’ifatwa rya Kavumu ku gicamunsi cyo ku wa gatanu muri Bukavu habaye ‘impagarara n’ubwoba’ mu mujyi wose.

Yagize ati: “Ntawakekaga ko Kavumu izafatwa kuriya, abasirikare bahunze i Kavumu bagiye kugera hano mu mujyi hari impagarara n’ubwoba, ibihuha ari byinshi”.

Mbere, Kiliziya Gatolika na sosiyete sivile ya Kivu y’Epfo bari bagaragaje ubwoba ko imirwano nibera mu mujyi wa Bukavu hazaba kumeneka amaraso menshi.

Uyu munyamakuru avuga ko kuwa gatanu humvikanye amasasu mu gihe kitari kinini mu majyaruguru no hagati mu mujyi wa Bukavu, ati: “ariko mu by’ukuri nta ntambara ikomeye yabaye kugeza ubu.”

Mu ijoro ryo ku wa gatanu mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Bukavu “hari hacyumvikanaga amasasu macye macye” nk’uko abivuga.

Radio Okapi ivuga ko abarwanyi ba M23 binjiye muri Bukavu abaturage barebera “nta ubarwanya”.

Nyuma y'ifatwa ry'ikibuga cy'indege cya Bukavu kiri i Kavumu kuri 30km, abarwanyi ba M23 bahise bakomeza binjira no mu mujyi wa Bukavu, ku ifoto uri imbere ni Bernard Maheshe Byamungu umwe mu bakuriye abarwanyi ba M23

Photo/ M23

Nyuma y’ifatwa ry’ikibuga cy’indege cya Bukavu kiri i Kavumu kuri 30km, abarwanyi ba M23 bahise bakomeza binjira no mu mujyi wa Bukavu, ku ifoto uri imbere ni Bernard Maheshe Byamungu umwe mu bakuriye abarwanyi ba M23

Reuters isubiramo abatuye i Bukavu n’umukozi wa ONU bavuga ko ingabo za Congo n’iz’u Burundi ku wa gatanu babonetse bakava mu kigo cya Saio, ikigo gikuru cya gisirikare cya Bukavu.

Umwe muri bo agira ati: “Barimo kugenda birinda ko haba imirwano mu duce dutuwe n’abaturage.”

Radio Okapi ivuga ko bamwe bavuga ko abasirikare ba leta bavuye muri uyu mujyi mu gusubiza icyifuzo cya sosiyete sivile yari yabasabye kwirinda ko hameneka amaraso nk’ibyabaye mu ifatwa rya Goma mu byumweru birenga gato bibiri bishize.

Nyuma, muri Bukavu habonetse amashusho y’abantu barimo gusahura mu bice bitandukanye by’umujyi, mu gihe muri rusange umujyi wuzuye “ubwoba n’urujijo” nk’uko umunyamakuru uriyo abivuga.

Ibyabaye i Bukavu bitandukanye n’ibyabaye i Goma

Muri iki cyumweru, guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo yumvikanye avuga ko ingabo za leta n’ingabo z’u Burundi bongerewe kandi bashyize ibirindiro bikomeye i Kavumu. Yizeza ko umujyi wa Bukavu utazafatwa.

Mu cyumweru gishize radio RFI yatangaje ko u Burundi – bwohereje ingabo gufasha Congo mu masezerano ibihugu byombi bifitanye – bwarimo bwitegura kohereza indi batayo kabuhariwe y’ingabo gufasha kurwana ku mujyi wa Bukavu.

Abasesenguzi batandukanye bavugaga ko bishobora kuzakomerera M23 kugerageza gufata Bukavu, ndetse hashobora kuba inkundura nk’iyabaye i Goma n’inkengero zaho, aho bivugwa ko abantu bagera ku 3,000 bapfuye.

Goma yafashwe nyuma y’umwaka abarwanyi ba M23 batabasha kwinjira muri centre ya Sake – iri ku ntera ya kilometero 25 mu burengerazuba bwa Goma.

Sake yabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye mu gihe kinini, ndetse bivugwa ko urugamba rwaho rwaguyemo abarwanyi benshi ku mpande zombi.

Hagati mu kwezi gushize umutwe wa M23 wafashe Sake – yari nk’ingabo ikingiye Goma – uyu mujyi wahise ifatwa nyuma y’ibyumweru bitageze kuri bibiri.

Inzobere mu bya gisirikare zagiye zivuga ko Kavumu – kuri 30km uvuye i Bukavu – na yo ishobora kuzaba isibaniro, nyuma y’uko ingabo za leta zoherejeyo abasirikare benshi n’intwaro zikomeye.

Kubera uko byari bimeze, Kiliziya Gatolika i Bukavu na Sosiyete sivile ya Kivu y’Epfo baburiye ko uyu mujyi ushobora kumenekamo amaraso menshi.

Amashusho yafashwe n’abasirikare ba leta aberekana bahunga Kavumu berekeza i Bukavu, bavuga ko bagambaniwe, ko bananiwe, nta bikoresho, nta bibatunga, bityo bahisemo guta urugamba.

Nyuma y’amasaha agera kuri 48 abarwanyi ba M23 bafashe Kalehe Centre, bahise bakomeza, mu bigaragara nta ngamba zikomeye zibayeho, bagera i Kavumu, ku wa gatanu binjira muri Bukavu.

“Ubiri inyuma nyawe ni Joseph Kabila’ – Tshisekedi

Ibyabaye ku wa gatanu i Kavumu na Bukavu byabaye mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yari mu kiganiro ngarukamwaka ku mutekano ku isi kibera i Munich mu Budage.

Muri iki kiganiro yavuze ko ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye zigamije “gufata ubundi butaka no gusahura” mu cyo yise “mu guhonyora gukabije amategeko mpuzamahanga y’ubusugire bw’ibihugu”, yasabye amahanga gufatira ibihano u Rwanda.

Juvenal Marizamunda, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda wari muri icyo kiganiro, yavuze ko “u Rwanda rutigeze rutera Congo kandi rutazigera rubikora”, ko u Rwanda rwakoze ku buryo “nta kintu kigomba kuva muri Congo ngo gihungabanye umutekano wacu”.

ONU, Kinshasa, n’ibihugu by’iburengerazuba bavuga ko nta gushidikanya ingabo z’u Rwanda zibarirwa mu bihumbi zinjiye muri DR Congo gufasha umutwe wa M23.

Abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana ibi, bavuga ko bafashe “ingamba zo kurinda imipaka” n’umutekano w’igihugu kubera umutwe wa FDLR urwanya Kigali ukorana na Kinshasa, ibyo leta ya Kinshasa yashinjwe na ONU ariko na yo yahakanye.

Muri iki kiganiro i Munich, Perezida Tshisekedi – atagaragaje ibimenyetso – yashinje uwo yasimbuye ko ari we uri inyuma y’abamurwanya n’izi ntambara.

Yagize ati: “Ababiri inyuma nyabo barihishe, ntibagaragara ngo babivuge. Kandi uri inyuma y’ibi byose wa nyawe ni uwo nasimbuye, Joseph Kabila, nubwo atabivuga ngo abyemere”.

Tshisekedi yashinje uwo yasimbuye Joseph Kabila (ibumoso bahererekanya ubutegesi) ko ari we uri inyuma y'ibirimo kuba, ibyo umuvugizi we yahise ahakana

Photo/AFP

Tshisekedi yashinje uwo yasimbuye Joseph Kabila (ibumoso bahererekanya ubutegetsi mu 2019) ko ari we uri inyuma y’ibirimo kuba, ibyo umuvugizi we yahise ahakana

Ku rubuga X, Barbara Nzimbi, umuvugizi wa Joseph Kabila yahise ahakana ibi, avuga ko igihe cyose Tshisekedi “ahora yikanga igicucu” cya Kabila.

Yagize ati: “Niko akora, ashaka uwo ashinja ikibazo aho gushaka uko agikemura.”

Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibindi bice mu gihe imiryango ihuza ibihugu mu karere ya EAC na SADC yasabye ko imirwano ihagarara hagashakwa igisubizo mu nzira z’ibiganiro birimo na M23.

Muri iyi minsi ishize, abategetsi b’ibihugu barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na João Lourenço wa Angola bavuze ko mu gukemura iki kibazo hakwiye kuba ibiganiro bitaziguye by’abo kireba bose na M23 irimo.

Leta ya Kinshasa yavuze ko itazigera iganira n’umutwe wa M23.

Biteganyijwe ko inama rusange y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ikomeje kubera i Addis Ababa muri izi mpera z’icyumweru iza kwibanda ku ntambara iri muri DR Congo.

Perezida Tshisekedi wahise acamo kabiri uruzinduko rwe i Munich agasubira mu gihugu, nk’uko ibiro bye bibivuga, ntibizwi neza niba ari buhite yerekeza i Addis Abeba.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *