‘Geraldine Trada Fondation’ yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Sport ya Car free day

Ni kuri iki cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025, abaturage barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye babyukiye muri Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe, nk’uko bimaze kumenyerwa buri nshuro 2 mu kwezi habaho Siporo mu mujyi wa Kigali, igahuriza hamwe abawutuye mu turere dutatu tuwugize bakayikorera hamwe.
Haba amu matsinda cyangwa se ku giti cy’umuntu, usanga abenshi bagira ahantu runaka bahurira bagatangirana urugendo rwabo rugana aho bakorera Siporo, abagize umuryango Geraldine Trada Fondation washinzwe na Mutesi Trace Trada nabo bahuriye ku Kimihura ahazwi nko ku kabindi, aba ari ho batangirira urugendo rwabo rw’amaguru bagana ku cyicaro cy’umujyi wa Kigali ari naho bagombaga gukorera Siporo rusange.
Hirwa Munana Arnond ni umusore w’imyaka 23 w’umunyamuryango wa GT Fondation kuva mu mwaka wa 2019, amaze kumenya ko afite uburwayi bwa Diyabete yo mu bwoko bwa mbere ubwo hari mu mwaka wa 2014, aganira na IMPURUZA yavuze ko Siporo ari ingenzi bikaba ari nabyo byatumye aza kwifatanya n’abandi kuyikora.
Yagize ati: “ Umurwayi wa Diyabete agomba gukora Siporo kuko ni ingenzi, imufasha mu kuzamura insiline no gutuma ata ibiro bityo ikanagufasha kwirinda indwara zitandura zindi zirimo n’umuvuduko”.
Ashimira GT Fondation ubufasha ibaha bwo kubona imiti no kuba yatekereje k’ubuzima bwabo ikabashishikariza no kwitabira Siporo mu buryo bwo guhashya izo ndwara zitandura ari ibyo gushimirwa.
Dr Ndagijimana Innocent ni umukozi wa Kaminuza y’uRwanda mu ishami ry’ubuvuzi, nawe ni umwe mu bagize umuryango GT Fondation, avuga ko yawumenye ubwo yawakiraga mu mwaka wa 2018 uje gufasha abarwayi ba Diayabete, nk’umuganga wakurikiranaga abo barwayi mu bitaro bya Muhima anakorana bya hafi na GT Fondation byatumye nawe aba umunyamuryango.
Ati: “ Kubera kubakira cyane uko baje twakomeje gukorana, n’aho ngiriye gukorera ahandi bakabona n’ibyangombwa byo gukora nk’umuryango utegamiye kuri Leta twakomeje gukorana kandi tuzakomeza gufatanya nk’umuganga w’inzobere mu ndwara zitandura unakorana na Kaminuza y’uRwanda ari nayo ihugura abaganga, nasanze rero umuryango ufite ibikorwa byiza bifitiye rubanda akamaro no kuba bafite impano yo gufasha abarwayi nta nyungu, mu bushobozi buke bafite bivanye k’umufuka, numvise nakomeza gufatanya nabo kuko bafite ibikorwa byiza ”.
Muri buri kwezi habamo igikorwa cya Siporo rusange 2, icyumweru cya mbere n’icya kabiri bitewe n’ingamba Leta y’uRwanda yashyizeho mu buryo bwo kurwanya indwara zitandura, niho ahera avuga ko ifite agaciro gakomeye kandi inavuze byinshi.
Ati: “ Siporo rusange iri mu bifasha kuba umuntu yakwirinda indwara zitandura , ikindi kandi kuba abantu bakora siporo bakagira n’umwanya wo kumenya uko bahagaze kuko bapimwa izo ndwara , ni iby’agaciro kuri njye kuba mbona abanyarwanda bari kwirinda bakanafata ingamba bituma igihugu tugira abaturarwanda bafite ubuzima buzira umuze”.
Umuyobozi wanagize igitekerezo cyo gushinga ‘Geraldine Trada Fondation’, Mutesi Trace Trada, ubusanzwe we n’umuryango we batuye mu gihugu cy’Ubwongereza ariko kubera ibikorwa afite ageza ku banyarwanda bituma akunze kuba ari mu gihugu cye cy’amavuko, avuga ko yishimira ibikorwa uRwanda rwagezeho cyane cyane mu nzego z’ubuzima nko kuba ubuyobozi bwaratekereje ku gikowa cya ‘Car Free Day ’.
Ati : “ Car free day ni igikorwa cyiza abanyarwanda bagomba kwitabira kuko ari urukingo rw’indwara rukingira indwara ziza ku bantu badakora siporo , ni ikintu cyiza ku bana bikaba n’akarusho ku bantu bakuze”.
Mutesi avuga ko kwitabira Siporo rusange kw’abanyamuryamuryango ba GT Association imaze umwaka ibonye icyangombwa cyo gukorera mu gihugu, ari n’uburyo bwo gutangiza ibikorwa byabo k’umugaragaro birimo kugira inama abantu kwirinda indwara zitandura by’umwihariko Diyabete ndetse no kuzipima.
Uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2019 ku gitekerezo cya Mutesi Trace Trada ubwo umwana we witwa Geraldine yari amaze gusuzumwamo indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa mbere afite imyaka 12 gusa ndetse amaze igihe gito apfushije Sekuru ( Papa wa Mutesi) yishwe nayo, Geraldine ntiyabyakiriye neza kuko byamugoye cyane bituma mama we afata icyemezo cyo kumuzana mu Rwanda ngo bashake abandi bana bayirwaye barebe n’uburyo bitwara mu bushobozi bwabo buke.
inkuru isa nk’iyi: https://www.impuruza.net/2024/11/17/nyarugenge-geraldine-trada-fondation-yifatanyije-nabarwayi-kuzirikana-ububi-bwindwara-ya-diyabete/
GT Fondation yahise yiha inshingano zo gufasha abana bakomoka mu miryango itifashije babashakira imiti, kubagurira ubwishingizi bwo kwivuza ndetse n’ibindi nkenerwa mu buzima, yihaye kandi inshingano zo kwigisha abantu gukora imyitozongororamubiri ya buri cyumweru no kwigisha cyane cyane ababyeyi n’abarezi b’abana kubagaburira indyo yuzuye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita k’ubuzima , RBC, bugaragaza ko abantu bagera kuri 50% barwara Diyabete batabizi bagakomeza kuyigendana, ari nayo mpamvu bakwiye kujya bipimisha kandi ko bikorwa k’ubuntu cyane cyane mu bihe nk’ibi bya siporo rusange. Uyu munsi imiti myinshi yandikirwa abarwayi bayo yishyurwa na RSSB ibinyujije mu bwishingizi bwo kwivuza bwa mituwere.
Amafoto:


