Ubusabe bw’uRwanda bwo kwakira ‘F1’ burugarijwe kubera intambara ziri mu karere

Ubusabe bw’uRwanda bwo kwakira ‘F1’ burugarijwe kubera intambara ziri mu karere

Formula 1 ivuga ko “ikurikiranira hafi” intambara muri DR Congo mu gihe u Rwanda rwasabye kwakira isiganwa rya Grand Prix.

Ibyo byatangajwe mu gusubiza ibaruwa F1 yandikiwe na Thérèse Kayikwamba Wagner minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RD Congo wavugaga impungenge zabo ku kuba u Rwanda rwakwakira F1.

Kayikwamba yibajije “niba u Rwanda rwaba amahitamo meza yo guhagararira umugabane wacu” maze asaba F1 “guhagarika ibiganiro no kuvana u Rwanda mu bashobora kwakira” iri rushanwa.

U Rwanda na Afurika y’Epfo birifuza kuba byakwakira aya marushanwa mu 2027  ubwo yaba ari ubwa kabiri agarutse muri Afurika nyuma ya 1993.

Gusa amwe mu masoko avuga ko amahirwe y’iri rushanwa mu Rwanda yagabanutse kubera ingingo zitandukanye, zirimo intambara mu burasirazuba bwa DR Congo.

Umuvugizi wa F1 yagize ati: “Twakiriye ubusabe buvuye ahantu henshi ku isi bw’ibihugu byifuza kwakira isiganwa rya F1 mu gihe kizaza.

“Tugenzura buri busabe bwose birambuye kandi ibyemezo byo mu gihe kizaza bizashingira ku makuru yuzuye n’ibiri mu nyungu ku mukino wacu n’indangagaciro zacu.”

Mu Ukuboza (12) gushize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yatangaje ko igihugu cye gishaka kwakira Grand Prix ubwo i Kigali haberaga inama y’ubutegetsi ya FIA urwego rugenzura isiganwa rya F1, yari ibereye bwa mbere muri Afurika.

Umuhanda ugezweho w’iri siganwa urimo kubakwa ku bipimo bya F1 hafi y’ikibuga cy’indege  na cyo kirimo kubakwa cya Bugesera, uwo muhanda washushanyijwe na Alexander Wurz wahoze asiganwa muri aya marushanwa, afite intego yo guhuza uyu mukino w’isiganwa ry’imodoka n’ubwiza nyaburanga bw’aka gace.

Mu Ukuboza, Mohammed Ben Sulayem, perezida wa FIA, yabwiye BBC Sport Africa, ko “Afurika ikwiriye isiganwa rya F1” kandi ko “u Rwanda ari ahantu heza” kuri ryo.

Mu Ukuboza gushize u Rwanda rwakiriye inama ya FIA, yatangiwemo ibihembo bya F1, runatangaza ko rushaka kwakira iri rushanwa

Photo/VILLAGE URUGWIRO

 Mu Ukuboza gushize u Rwanda rwakiriye inama ya FIA, yatangiwemo ibihembo bya FIA, runatangaza ko rushaka kwakira iri rushanwa

Ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira F1 buri no mu mugambi warwo mugari wo kuba igihugu cyakira amarushanwa yo ku rwego rw’isi, gusa ubusabe bwo kwakira F1 burugarijwe kubera umwuka mubi mu karere.

Inyeshyamba za M23 – u Rwanda rushinjwa gufasha, ibyo rwo ruhakana – ziri mu mirwano n’ingabo za leta mu ntara ya Kivu y’Epfo aho zirimo kwigarurira ibindi bice.

M23 ivuga ko intego zayo ari guharanira uburenganzira no kurengera Abatutsi b’Abanyecongo n’andi moko ya ba nyamucye, harimo kubarinda kwicwa n’inyeshyamba za FDLR zirimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994 yibasiye Abatutsi, n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

Inzobere za ONU zagiye zishinja u Rwanda gufasha M23 no kuvana inyungu mu bucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ava muri DR Congo.

Abategetsi b’u Rwanda ibi bagiye babihakana bavuga ko bashishikajwe gusa no kurinda imipaka y’igihugu.

Minisitiri Kayikwamba udahwema guharabika uRwanda afatanyije na Leta ye avuga ko “atewe impungenge zikomeye” no kuba u Rwanda rwaba rukwiye kwakira F1 mu ibaruwa yandikiye umukuru wayo Stefano Domenicali.

Yaranditse ati: “F1 ikeneye koko ko izina ryayo risigwa icyasha cy’amaraso mu gukorana n’u Rwanda?

“Iki ni igihugu koko gikwiye guhagararira Afurika mu mukino mpuzamahanga w’imodoka?”

ONU ivuga ko abantu bagera ku 2,900 bapfuye mu kwezi kwa mbere mu mirwano yo gufata Goma n’inkengero zayo. M23 ivuga ko abapfuye ari abasirikare n’abarwanyi ba Wazalendo baguye mu mirwano.

Inkunga u Rwanda ruha amakipe y’umupira w’amaguru y’i Burayi mu kugira ngo rwamamaze ubukerarugendo bwarwo, na yo yaribasiwe.

Yousouf Mulumbu wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya RD Congo yasabye Paris Saint-Germain kongera gusuzuma amasezerano ifitanye na Visit Rwanda, kubera intambara n’ingorane ku baturage itera mu gihugu cye.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *