Umwanditsi akaba n’umunyamategeko ‘ Musekeweya Lilianne’ yahawe impamyabumenyi mu by’ubuhuza

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IMPURUZA, yavuze ko impamyabumenyi ahawe izamufasha mu gutanga umusanzu we ahuza abantu, ahosha amakimbirane hagati y’abashyamiranye, agahamya ko bizanafasha igihugu cye muri rusange kugabanya imanza zajyaga mu nkiko.
Ati: “ Mu by’ukuri hari igihe ureba imanza zijya mu nkiko byo kuzuza amadosiye no kongerera akazi inkiko n’abacamanza kandi umuntu yazita urucabana mbese haburaga umuntu uzobereye mu by’amategeko wagafashije impande zombi kubumvikanisha gusa ubundi ibintu bikajya mu buryo uwaregaga n’urega bakanyurwa ”.
Yavuze ko ubuhuza buzajya bukorwa kinyamwuga haba hagize uvamo atanyuzwe akabona kuba yakomeza inzira y’ubutabera ariko habanje kubaho icyo gikorwa cyo guhuza impande zombi.
Twamubajije aho ubuhanzi bwe buzahurira n’ibyo asojemo by’ubuhuza, adusubiza ko azifashisha ibihangano bye kugira ngo yigishe abantu kugana ubuhuza cyane ko ari serivisi benshi bataramenya kuko ari n’urwego rusa nk’aho rukiri rushyashya mu matwi ya benshi muri rubanda.
Benshi mu basoje iki cyiciro cya 10 basaga ijana, biganjemo abafite amazina akomeye azwi mu rwego rw’ubutabera bizanafasha abazagana urwego rw’ubuhuza kugirirwa icyezere kubera ubunararibonye bwabo mu by’amategeko.
Twakwibutsa ko kandi ikinamico yamuritswe muri ibi birori yitwa ‘Umubano mu bantu’ yanditswe na Musekeweya Liliane, ikazajya yifashishwa mu nzira yo kwigisha ubuhuza.
Musekeweya Liliane yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, mu w’i 1985, akaba ari naho atuye; ni ingaragu akaba ari umubyeyi w’abana babiri ibitsina byombi.
Yize amategeko muri kaminuza ya UNILAK, yiga amasomo y’ubuhuza bwunga mu ishuri ry’abanyamerika rya ‘EDWARD mediation academy’
Akaba azwiho cyane kwandika ibitabo n’amakinamico nk’uko twatangiye tubivuga, bimwe mu bihangano bye wasangamo nka Ururabo rw’Umulisa, Giramata wa Bisabo, Intarabona n’ibindi.