Umusoro wakwaga ku nzoga n’itabi wazamuwe

Umusoro wakwaga ku nzoga n’itabi wazamuwe

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu nama y’Abaminisitiri ni uwo kuvugurura imisoro, hakagira iyongerwa hagahangwa n’undi mushya. Hazavugururwa kandi uko imisoro yari isanzwe itangwa bikazakorwa mu byiciro bitatu birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga.

Uwo mwanzuro uri mu byemezo byInama y’Abaminisitiri yaraye iyobowe na Perezida Paul Kagame, ukavuga ko icyiciro cya mbere kirebana nayo kijyaniranye no kongera umusoro.

Umusoro wazamuwe ni uwari usanzwe utangwa ku nzoga n’itabi.

Amakuru avuga ko hari umusoro mushya ugiye guhangwa uzasoreshwa ibicuruzwa Leta yari yari yaranze gusoresha kugira ngo bibanze byiyongere ku isoko ry’u Rwanda.

Yashakaga ko byiyongera kugira ngo abaturage babikoreshe ku bwinshi, urugero rukaba telefoni na mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga muri rusange.

Umusoro mushya utari usanzwe kandi uzajya utangwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga wiswe Digital Services Tax.

Uzakatwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga zikomoka hanze y’u Rwanda, urugero nko gukoresha serivisi za Netflix, Amazon n’izindi serivisi zo muri urwo rwego.

Minisitiri Yusuf Murangwa ushinzwe imari n’igenamigambi yabwiye RBA ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa kuvugurura iby’imisoro kuko biri muri gahunda yarwo yo gushaka aho rukura ibisubizo ku bibazo byarwo.

Ati “Icyo twashingiyeho gikomeye  ugushaka kuva aho turi tukagera aho dushaka. Nk’uko tubizi, turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ya NST2 kandi bikaba bisaba amikoro. Kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro.”

Yizeza abantu ko mbere yo kuzamura iriya misoro, habanje gukorwa isuzuma risesuye kugira ngo harebwe niba kuyitanga bizashoboka.

Yavuze kandi ko Leta igiye gufata umwanya igasobanurira abantu iby’iyo gahunda, ikaganira n’abanyamakuru, abacuruzi n’abandi barebwa n’ubuzima bw’igihugu.

Ati: “Twarashishoje cyane, dusanga iyo misoro ari ibintu bishoboka. Ntabwo twemeje imisoro idashoboka”.

Icyakora avuga ko iriya misoro itazashyirirwaho icyarimwe, ahubwo bizakorwa mu gihe cy’imyaka itatu, buhoro buhoro.

Ni gahunda y’imyaka itanu, hagati ya 2025 na 2029.

Itangazo rikubiyemo ibyemezo byaraye bifatiwe mu nama y’Abaminisitiri

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *