Umutekano muke i Bukavu wasize hishwe abaturage abandi basahurwa ibyabo

Abantu bitwaje intwaro, bikekwa ko barimo n’abasirikare ba leta na Wazalendo, bateye impagarara mu mpera z’icyumweru mu mujyi wa Bukavu n’inkengero zawo no mu duce twa Kavumu, Katana muri teritwari ya Kabare muri DR Congo, aho bashinjwa gusahura no kwica abasivile, nk’uko bivugwa n’abaturage.
Mu mpera z’icyumweru Guverineri Jean-Jacques Purusi wa Kivu y’Epfo yatanze ubutumwa bwo guhumuriza rubanda. Yemeje ko i Kavumu hishwe abasivile bagera kuri barindwi, avuga ko ababikoze bagomba kubiryozwa.
Bamwe mu baturage bagaragaye ku biro by’uyu mutegetsi bigaragambya kubera ubugizi bwa nabi no gusahura bavugaga ko burimo gukorwa n’ingabo za leta na Wazalendo bavuye ku rugamba barimo kurwanamo n’umutwe wa M23.
Guverineri Purusi yumvikanye avuga ko abakoze ibyo “ntawakwemeza ko ari abasirikare ba leta” ati: “Birashoboka ko ari amabandi afatira ku buryo ibintu bimeze akagura intwaro agatangira gutera ubwoba rubanda.”
Ku wa gatandatu, abantu bitwaje intwaro barashe amasasu mu kirere mu mujyi wa Bukavu mbere yo kwinjira mu maduka n’amasoko mato mato bagasahura, nk’uko abatuye i Bukavu babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.
I Kavumu, hatangajwe abasivile bishwe barasiwe mu kabari n’abantu bitwaje intwaro baje gusahura no kwambura abantu amafaranga, nk’uko ibinyamakuru muri Congo bibivuga.
Abagize sosiyete sivile basohoye itangazo bavuga ko ibi bikorwa muri rusange byiciwemo abantu barenga icyenda, abantu bagasahurwa, abandi bagakomereka. Bashinja ingabo za leta na Wazalendo.
Radio RFI isubiramo Maitre Pascal Mupenda umwe mu bategetsi b’i Kabare agira ati: “Kubera iki abasirikare bagakwiye kuturinda ari bo ubu bari kuduteza umutekano mucye? Birababaje kuba ubu tubarura abantu icyenda bapfuye. Turifuza ko abo basirikare bose bagenda.”
Ku byabaye i Kavumu no hafi yaho, Guverineri Purusi avuga ko byabaye ubwo habaga guhindura abari ku rugamba hakoherezwa amatsinda mashya, “kuko abakoze cyane bagomba gusimburwa”.
Ati: “Bava i Karehe kugera i Kavumu hari bamwe bakoze urwo rugomo, ni abantu bafite imbunda bakoze uko guhohotera uburenganzira bwa muntu kuko hari abantu bishwe nk’i Kavumu, batubwiye abantu barindwi bishwe n’abantu bitwaje intwaro, ahantu muri bar-restaurant, n’abantu bamwe bakomeretse.”
Purusi yavuze ko ibyo bishobora kuba byarakozwe n’amabandi ko nta wakwemeza ko ari abasirikare ba leta.
Purusi avuga ko hahise haterana inama y’umutekano ikemeza ko bagomba gushaka abakoze ibyo bikorwa bakabihanirwa.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru i Bukavu n’inkengero zaho mu gihe mu duce tw’urugamba muri Kivu y’Epfo hafi ya Nyabibwe havugwaga imirwano ya hato na hato.
Ku cyumweru, Patrick Muyaya uvugira leta ya Kinshasa abajijwe uko ibintu bimeze yabwiye ikinyamakuru Top Congo FM ko, mu minsi yashize M23 – yita ingabo z’u Rwanda – yasatiriye igafata Nyabibwe, ati: “Guhera Nyabibwe hari ibindi bitero bakoze byo gusatira bavuye i Nyabibwe ariko byose byaburijwemo.”
Yongeraho ati: “Ibyo rero byakurikiwe n’ibihuha byageze muri Kivu y’Epfo (i Bukavu) aho bamwe bavugaga ngo bari muri 10 cyangwa 15km ariko mu by’ukuri bari muri kilometero zirenga 100”.
Guverineri Purusi mu butumwa yatanze, yavuze ko ingabo za leta n’abazifasha ubu bameze neza, ko imishahara yabo n’ibiribwa byabagezeho, ko “biteguye kurinda igihugu”. Yizeje ko abakoze ibikorwa byo gusahura, kwica no guteza imvururu muri rubanda bagomba kubihanirwa.
Ku cyumweru, amashusho atandukanye yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batuye i Bukavu bemeza ko barimo abasirikare na Wazalendo bafashwe bagafungwa kubera ibyo bikorwa.
Umwe mu banyamakuru i Bukavu yabwiye Itangazamakuru ko ayo mashusho arimo bamwe mu basirikare ba leta bafatiwe i Bukavu ku cyumweru bavuye mu karere k’imirwano bagateza umutekano mucye i Bukavu n’inkengero zaho.