Huye: Abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye bahawe amazu akangirika barasabwa kuyisanira

Huye: Abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye bahawe amazu akangirika barasabwa kuyisanira

Abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barasaba kuzisanirwa kuko zarangiritse bikabije, mu gihe ubuyobozi buvuga ko aho batuye bahabona ibiraka bakabasha kwisanira.

Ni abaturage bubakiwe inzu mu mudugudu wa Nyanza uherereye mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye, bavuga ko izi nyubako bazimaranye igihe kuko zubatswe mu 1980 ariko ko uko imyaka yagiye ishira zagiye zangirika.

Mukanyandwi Yuliyana yagize ati “Twebwe izi nzu tuzubakirwa twazubakiwe nk’abatishoboye zirasaza tubura ubushobozi bwo kuzisana, zimwe zaraguye bamwe baranimuka baragenda bagiye gucumbika. Turara twicaye kugira ngo zitatugwaho cyane cyane iyo imvura iguye turanyagirwa cyane tugasohoka tukarara hanze.”

Aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi. Uwitwa Kalori ati “Aha rwose tubayeho mu buzima butoroshye, turanyagirwa iyo imvura iguye amazu arashaje cyane.”

Abaturanyi babo na bo bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bagenzi babo. Uwimana Dative ati“Abaturanyi bacu baraduhangayikishije cyane tuba dufite ubwoba ko izi nzu zizabagwaho kuko zarashaje cyane, bishobotse babasanira kuko hari n’izaguye bamwe bagiye gucumbika  ntibafite aho kuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko ubuyobozi budahwema gufasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo no kubakira abatishoboye, ariko ko abahawe ubufasha na bo bari bakwiye kuzirikana ko hari abandi babukeneye ku buryo atari bo bahangwaho amaso gusa.

Ati “Igice barimo ni igice cy’umujyi bashobora gukoramo ibiraka bakabasha kwisanira amazu. Dufasha abatishoboye umunsi ku munsi n’abo bigaragaye ko batishoboye bafashwa nk’uko dufasha abandi bose batishoboye.”

Usibye izi nzu zabasaziyeho aba baturage bavuga ko n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ntabyo bafite kuko byasenyutse burundu bakavuga ko n’ubundi nkuko bari bafashijwe nk’abatishoboye ngo bataragira ubushobozi bwo kuba bakwisanira bitewe n’ubukene bavuga ko barimo.

Zimwe mu nzu zarasenyutse abazibagamo bazivamo bajya gucumbika
N’ubwiherero ntabwo bafite

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *