Impunzi zari zahungiye mu Rwanda zatangiye gusubira i wabo
Impunzi zibarirwa mu magana zavuye mu mujyi wa Goma zihunga imirwano mu ntangiriro z’iki cyumweru ubu zirimo gusubira iwabo.
Benshi muri izi mpunzi ni abari bashyizwe mu nkambi y’agateganyo ya Rugerero iri mu nkengero z’umujyi wa Rubavu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Aba biganjemo abaturage bo mu kiciro giciriritse batari bafite ubushobozi bwo kwikodesheraza inzu mu mujyi wa Rubavu cyangwa imiryango bwite ibakira.
Abategetsi bavuga ko abarenga 600 batashye ejo hashize ku wa gatatu.
Abategetsi ba DR Congo hamwe n’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi bavuga ko abantu barenga 500,000 bavuye mu byabo muri uku kwezi kwa Mutarama 2025 kubera imirwano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ku nkambi y’agateganyo ya Rugerero aho nageze muri iki gitondo kugeza saa yine z’amanywa hari hamaze kwiyandikisha hafi 200 bashaka gusubira iwabo.
Nzabayo Musagara umwe muri izi mpunzi yagize ati: “Nahisemo kugenda kuko numvise ko amahoro yatangiye kugaruka…nta bwoba mfite bwo gutaha, nta kibazo.”
Ati: “Igitumye ntasubirayo ni icyo kibazo cy’inzu gusa. Iyo kitaba icyo nari gusubirayo kuva amahoro yabonetse”.
Uko bigaragara bakomeje kwiyandikisha no gucyurwa, iyi nkambi y’agateganyo ya Rugerero ishobora kurara ifunzwe kuko hasigaye abatari hejuru ya 300.
Mu gihe mu mujyi wa Goma harimo kuvugwa ituze muri rusange, amakuru avuga ko ikindi gice cy’abarwanyi ba M23 cyaba cyakomeje cyerekeza mu bindi bice bya Kivu y’Epfo.
Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abo barwanyi bigaruriye imihana itandukanye warenze centre ya Minova umanuka werekeza muri centre ya Karehe ku nzira yerekeza i Bukavu.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa gatatu nijoro, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko yizeje Abanyecongo “kwivuna gukomeye kandi guteguye” ku bo yise “abaterabwoba n’ababafasha”.