URwanda rwakiriye abarwanyi b’abacanshuro b’Iburayi bafashaga FARDC

URwanda rwakiriye abarwanyi b’abacanshuro b’Iburayi bafashaga FARDC

Ku mupaka wa Gisenyi na Goma uzwi nka La Corniche abarwanyi bo mu gihugu cya Romania bakiriwe mu Rwanda bavuye i Goma nyuma yo gutsindwa urugamba bafashagamo ingabo za leta kurwana na M23 mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo.

Inzego ziri kuri uyu mupaka zivuga ko bose hamwe ari abarwanyi bagera kuri 288.

Aba barwanyi biganjemo abakomoka muri Romania, aha ku mupaka bahise burizwa za bus ziberekeza i Kigali.

Alain Mukuralinda umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda yatangaje ko bahita bajya ku kibuga cy’indege bagasubira mu gihugu cyabo.

Aba barwanyi babanje kubasaka barimo kwinjira. Bamwe muri bo byabonetse ko bari bitwaje ibifurumba by’amadorali y’Amerika.

Abacanshuro/Abalimu…

Amakuru y’ibinyamakuru byo muri Romania avuga ko ubwo imirwano yari ikomeye aba barwanyi bahungiye mu kigo cy’ingabo za MONUSCO no muri imwe muri hoteli mu mujyi wa Goma, bakabwira inyeshyamba za M23 ko bashyize intwaro hasi batakiri mu mirwano.

Ibinyamakuru muri Romania bivuga ko aba barwanyi biganjemo abahoze ari abasirikare, ubu bakorera ikigo kigenga cyahawe kontaro na leta ya Kinshasa ngo baze kuyifasha.

Amakuru avuga ko imiryango yabo yari yegereye ubutegetsi bwa Romania isaba ko bugira icyo bukora ngo batahe mu mahoro.

Amakuru avuga ko imiryango yabo yari yegereye ubutegetsi bwa Romania isaba ko bugira icyo bukora ngo batahe mu mahoro.
Amakuru avuga ko imiryango yabo yari yegereye ubutegetsi bwa Romania isaba ko bugira icyo bukora ngo batahe mu mahoro.

Abategetsi ba Kinshasa bavuze ko aba barwanyi ari ‘abalimu’ baje gutoza ingabo za leta, inzobere za ONU hamwe n’umutwe wa M23 bavuze ko bagira uruhare mu mirwano bafasha ingabo za FARDC.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko Kinshasa yazanye aba bacanshuro “bahembwa amadolari ibihumbi buri kwezi” mu gihe abasirikare ba leta “bahembwa amadolari macye atuma imibereho yabo ikomeza kuba mibi”, bavuga ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere mibi barwanya.

Abategetsi ba Kinshasa bagiye bavuga ko byari ngombwa kuzana abo barwanyi ngo batoze ingabo za leta ubuhanga mu mirwano no kurinda igihugu.

Amasezerano mpuzamahanga ku bijyanye n’intambara abuza ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *