Gushakira amaramuko ku mbuga zicururizwaho amashusho y’urukozasoni zikomeje koreka urubyiruko

Gushakira amaramuko ku mbuga zicururizwaho amashusho y’urukozasoni zikomeje koreka urubyiruko

Mu nkuru ziri imbere mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga cyane, ni itsinda ry’abantu barindwi barimo Kwizera Emelyne wamamaye nka “Ishanga” bafunzwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, bakurikiranywe gusakaza amashusho bari mu bikorwa byo kwimara ipfa mu mibonana mpuzabitsina.

Ni amashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ndetse benshi ‘nawe urimo’ muri telefoni yawe wasanga ayo mashusho uyafite wirirwa uyereka bagenzi bawe cyangwa se uyagusabye uyamwoherereza, uti ‘ihere ijisho hapfa uwavutse’. 

Agaragaza izi nkumi ziri mu bikorwa biteye isoni, ndetse birarenga hakagaragara amashusho y’umukobwa wifashisha icupa mu kwiha ibyishimo.

Uko ari icyenda bari bahuriye mu itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse Dosiye yabo yatangiye gutegurwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Harimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame. Barindwi nibo bakurikiranywe bafunzwe, ni mu gihe abandi babiri bakurikiranywe badafunze.

Inyandiko nyinshi ziri kuri Internet, ndetse n’inzego zigaragaza ko abifata amashusho y’urukozasoni bayakoresha bayacuruza ku mbuga zitandukanye zakira aya mashusho, ndetse hari n’abandi bayasangiza abagabo n’abagore bubatse n’abatubatse, bakabishyura.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri Rusange, ingingo yaryo ya 135 igaruka ku bikorwa by’urukozasoni ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).

Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (Frw 500.000) ariko atarenze miliyoni imwe (Frw 1.000.000).

Ni mu gihe ingingo ya 129 ivuga ko gukangisha gusebanya ni igikorwa cyo gusaba umuntu umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, uguhabwa amafaranga, inyandiko mvunjwafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha uwo muntu cyangwa undi muntu ikangwa rye ryagira ingaruka ku wakorewe icyaha, kumurega, gutangaza cyangwa kumuvugaho ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro, byaba ari ukuri cyangwa se atari ukuri.

Umuntu wese ukangisha gusebanya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (Frw 100.000) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (Frw 300.000).

Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (Frw 1.000.000) ariko atarenze miliyoni ebyiri (Frw 2.000.000).

Muri iyi nkuru tugiye kureba zimwe mu mbuga zizwiho gucuruza amashusho y’urukozasoni:

Hari imbuga nyinshi zizwi cyane kubera gucururizwaho cyangwa gutangirwaho amashusho y’urukozasoni harimo nka:

1.Pornhub: Ni rumwe mu mbuga nini zifite izina rikomeye ku isi, inakoreshwa n’abantu benshi mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

  1. XVideos:Iri mu mbuga zikomeye cyane kandi zikoreshwa cyane mu gutangaza amashusho y’urukozasoni.
  2. RedTube: Izwi cyane hirya no hino ku Isi kandi ifite ibikorwa byegeranye na Pornhub, iri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.
  3. OnlyFans: Rwabaye ikimenyeabose hose ku Isi! Nubwo izwi cyane no ku bindi bikorwa by’ubuhanzi, iri ahantu hanini hakorerwa ubucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni mu buryo bwishyurwa.
  4. XHamster: Iri ku mwanya wa Gatanu, mu mbuga zikomeye zizwi cyane mu kwerekana urukozasoni zikoreshwa cyane ku isi.
  5. Chaturbate: Ikoreshwa cyane mu mashusho ya ‘Live’ ahuza cyane abakora ibikorwa by’urukozasoni n’abareba mu buryo bwa ‘webcam’.

Kuri izi mbuga wibutswa ko ari ingenzi kwibuka ko gukoresha izi mbuga biterwa n’amategeko y’igihugu runaka ndetse n’ingaruka zishobora guterwa no kwirebera cyangwa gukwirakwiza ubwo bwoko bw’amashusho.

Ibyo kwishyurwa ku mbuga zicuruza cyangwa zikwirakwiza amashusho y’urukozasoni bitandukanye bitewe n’imbuga, ubwoko bw’ibikorwa ukora, n’uburyo ubufatanye bugenwa.

  1. OnlyFans

Uko bishyurwa: Abahanzi cyangwa abakoresha bashyiraho amashusho yabo bagashyiraho igiciro buri mukunzi wabo yishyura buri kwezi. 

Ijanisha: OnlyFans ifata 20% y’amafaranga winjiza, nawe ugasigarana 80%.

Amafaranga yinjizwa: Bishobora gutandukana cyane. Bamwe binjiza amadorari $500–$10,000 [Ararenga Miliyoni 13 Frw] buri kwezi, bitewe n’umubare w’abakunzi n’ubwiza bw’ibikorwa byabo.

  1. Chaturbate

Uko bishyurwa: Ushobora kubona amakarita cyangwa amafaranga aho abantu bishyura “tokens” bagatangira kureba mu buryo bw’imbona nkubone (Live).

Ijanisha: Chaturbate itanga hagati ya $5 na $10 kuri buri tokens 100.

Amafaranga yinjizwa: Biterwa n’umubare w’abagushyigikira mu gihe cya Live, benshi bashobora kwinjiza hagati ya $1,000  [1,399,450.00 Frw] na $10,000 [13,994,500.00 Frw] ku kwezi.

  1. Pornhub Model Program

Uko bishyurwa: Iyi gahunda iha abakora amashusho amafaranga bitewe n’umubare w’abareba amashusho yabo (CPM – amafaranga winjiza ku barebye ashobora kugera ku bantu 1,000).

Ijanisha: Pornhub itanga hagati ya $0.50 na $2.50 kuri barebye bagera 1,000, bitewe n’ubwoko bw’abakoresha, aho baturuka, n’ubwiza bw’amashusho.

Amafaranga yinjizwa: Bamwe binjiza ibihumbi by’amadorari buri kwezi, bitewe n’uburyo ibikorwa byabo bikunzwe.

  1. XVideos & XHamster

Zifite gahunda zinyuranye zishingiye ku kubanza kwemera kuba “model” cyangwa ugatanga ibihangano byawe.

Kwishyurwa biterwa n’umubare w’abarebye amashusho, umwihariko wayo, ndetse n’igihugu abareba baturukamo. Ibiciro bishobora kujya muri $0.50–$3.00 kuri bantu 1,000 barebye.

Amafaranga ashobora guhinduka bitewe n’igihe, gahunda nshya zashyizweho, n’uburyo ukora ibikorwa byawe.

Amategeko y’ibihugu atandukanye agena niba gukora ibi bikorwa ari byo cyangwa bidakwiye.

Ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye kubona abana bato bari ku mbuga nkoranyambaga biyambika ubusa, asaba ko hagira igikorwa.

Ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa.”

Yongeyeho ati “Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”

“Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”

Ingaruka ni izihe n’ubwo urubyiruko rugerageza gushakira amaramuko kuri izi mbuga nkoranyambaga?

Imbuga zicururizwaho amashusho y’urukozasoni zifite ingaruka mbi ku rubyiruko mu buryo butandukanye.

1.Guhindura imyumvire y’ubuzima bw’imyororokere:

Amashusho y’urukozasoni akenshi agaragaza isura itariyo y’imibanire y’abashakanye. Ibi bishobora gutuma urubyiruko rugira imyumvire itari yo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, harimo kugirira abandi nabi cyangwa kwigana ibyo rubonye bidahuye n’ukuri ku buzima.

2.Kwica icyerekezo cy’ubuzima:

Urubyiruko rushobora kugira umwanya munini rutaye kuri izi mbuga, bigatuma rukoresha nabi igihe kandi rwakagombye kwiga, gukora imishinga, cyangwa kwiteza imbere.

  1. Kugira ububata:

Kureba amashusho y’urukozasoni bishobora kuba ububata ibizwi nka “Addiction”, bigatuma umuntu abura ubushobozi bwo gukora ibintu bifite akamaro cyangwa bigateza ibibazo mu mikorere y’ubwonko.

  1. Guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe

Izi mbuga zishobora gutera urubyiruko kwiheba, kumva rukennye mu buzima bw’imibanire, no kubura icyizere mu bijyanye n’urukundo n’imibanire.

  1. Gutuma urubyiruko rwinjira mu bikorwa by’ubusambanyi:

Kureba amashusho y’urukozasoni bishobora gutuma urubyiruko rushaka kuyashyira mu bikorwa mu buzima bw’ukuri, bikaba byarutera inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’ibindi bibazo bifitanye isano n’imyitwarire mbi.

  1. Kwangiza indangagaciro n’umuco:

Izi mbuga zisigira urubyiruko imyumvire igamije kwishimisha gusa mu by’imibanire, bigatuma rutakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda n’uburere bwiza.

Abahanga bagaragaza ko mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka, hagomba gushyirwa ingufu mu burere bwiza bw’urubyiruko, harimo n’imyigishirize y’imico n’indangagaciro.

Gukangurira ababyeyi gukurikirana ibyo abana bareba ku mbuga zikorana na internet. Kwigisha urubyiruko uburyo bwo gukoresha neza ikoranabuhanga no kubaha ingaruka z’ibi bikorwa.

Harimo kandi gukangurira sosiyete yose kugenzura imbuga zicuruza aya mashusho kugira ngo zigabanye ubukana bw’ingaruka zazo.  

Abantu icyenda barimo Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’ bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB nyuma y’amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *