Dj Brianne yari agiye kwisanga mu maboko atari aye Imana ikinga akaboko

Dj Brianne yari agiye kwisanga mu maboko atari aye Imana ikinga akaboko

Umuvanzi w’imiziki Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne yatangaje ko nyuma yuko hatawe muri yombi abantu barimo Kwizera Emelyne wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni, bamutanzeho amakuru, bigatuma RIB imuhamagaza, ariko ikabura ikimenyetso cy’ibyo bari bamuvuzeho.

Uyu muvangamiziki umaze kubaka izina mu Rwanda, yavuze ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2025, ndetse akajyanwa gupimwa ibiyobyabwenge, ariko bagasanga mu mubiri we ntabirimo,

Ni nyuma yuko itsinda ry’abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, no gukora ibiterasoni; batanze amakuru bavuga ko uyu muvangamiziki na we akoresha ibiyobyabwenge ndetse ko babisangira.

Dj Brianne yagize ati “Bariya bakobwa batanze amakuru ko twasangiraga ibiyobyabwenge, rero njye nari maze igihe narabiretse kuko kuva nabatizwa nabivuyeho.”

Uyu muvangamiziki yemera ko yigeze kunywa ibiyobyabwenge, ariko ko kuba yakwinjira mu gakiza akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, akabatizwa mu mazi menshi, atigeze yongera kubinywa.

Ati “Ni ibintu nakoreshaga cyera, ariko uyu munsi baba bambeshyeye kuko kuva nabatizwa nkahitamo kuyoboka Yesu Kristu nk’Umwami n’umukiza hari ibyo natandukanye na byo.”

Avuga ko amakuru yatanzweho na bariya bakobwa, yari agiye kumushyirishamo agafungwa, ariko ko Imana yamaze kuyoboka, yamutabaye.

Aba bakobwa bari batanzeho amakuru, batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025 , aho bakurikiranyweho  icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.

Batawe muri yombi nyuma yuko mu cyumweru gishize hasakaye amashusho agaragaramo abakobwa barimo Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’ bariho bakora ibikorwa by’ibiterasoni, byamaganiwe kure.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *