Inkuru nziza! Kanseri, umutima n’impyiko bigiye kujya bivurirwa kuri Mituwere
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu byo iyi nama yemeje harimo; Kongera serivisi zubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) hamwe n’inkomoko y’inyongera y’amafaranga yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’Ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zikomeye nka kanseri, umutima no gusimbuza impyiko (dialyse), zizaba zishyurirwa n’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituelle, bikaba ari intambwe ikomeye mu gutanga ubuvuzi bwisumbuye ku baturage.
Yagize ati: “Kubaga umutima, ibyo ni ibintu byagiye biza mu Rwanda, ni serivise zagiye ziza vuba nshya, ariko ugasanga mitiweli ikigega cyacu n’ubushobozi gifite ntabwo biri kujyana. Ni yo mpamvu uriya mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wahuje no kongera izo serivisi kugira ngo umuturage azibone.”
Nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima, iby’ingezi kuri ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ku bwisungane mu kwivuza n’ivugururwa ry’ibiciro kuri serivisi z’ubuzima bikubiyemo kuba ubwishingizi bwa mituweli busanzwe bukoreshwa n’abanyarwanda bagera kuri 92% bwongerewemo servisisi 14 nshya z’ubuvuzi.
Muri zo harimo ubuvuzi bwa kanseri, umutima, kuyungurura amaraso no gusimbuza impyiko, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’ibijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo, ndetse bitarenze Kamena 2025, izi servisi nshya zose zizaba zivurwa kuri mituweli.
Dr. Nsanzimana yashimangiye ko izi mpinduka zateguwe mu buryo butazashyira umutwaro ku muturage.
Yagize ati: “Icyagiye cyitabwaho cyane ni ukugira ngo bitaremerera umuturage ku ruhare atanga. Nta nubwo ruhindutse uyu munsi. Twe nk’abashinzwe ubuvuzi twishimira ko umuntu aje kwa muganga afite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose ahabwa serivisi.”
Minisitiri yasobanuye ko ibiciro bya serivisi z’ubuvuzi byavuguruwe hagamijwe kugabanya ikiguzi ku muturage.
Urugero, serivisi yo guca mu cyuma (CT Scan) yagabanutseho 34%, aho abishingiwe na Mituelle bazajya bishyura gusa 1,628 Frw, mu gihe ibindi byishyurwa n’ikigega.
Dr. Nsanzimana yavuze ko izi mpinduka zizafasha abaturage benshi kubona serivisi nziza ku giciro gito, kandi bigatuma ikigega cya Mituelle gikomeza gukora neza.
Yagize ati: “Mituweli wasangaga hari ibidahari kandi tubitanga ariko bikaba bitaribwishyurwe. Icyo ni icyemezo cyiza cyafashwe kandi kiribuze gufasha, kiribugere ku muturage uwo ari we wese.”
Serivise 14 ziyongereye ku zindi zishyurwaga na Mituelle de Sante, ni imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana nayo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.