Tanzania: Sitasiyo zidahagije zibangamiye ubwoko bushya bw’ibitoro
Impinduka zivugwa mu bitoro bijya mu modoka muri Tanzania zibangamiwe cyane n’ibura rya za sitasiyo zihagije.
Cyo kimwe na Nigeria na bimwe mu bindi bihugu byo muri Afurika, Tanzania yatangiye gukoresha cyane umwuka wa gaze uzwi nka CNG kugira ngo usimbure lisansi na mazutu bisanzwe bijya mu modoka.
Iyi gaze ifatwa nk’ibitoro bisukuye kandi bitabangamiye ibidukikije kurusha ibitoro biva ku bintu bishira.
Ariko kubona muri rusange idahenze, birimo gutuma abatunze imodoka barenga 5000 bitabiriye izi mpinduka, bo muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburasirazuba, bayishaka, cyane cyane abashoferi bakora mu bikorwa by’ubucuruzi.
Ibi byerekana igice gitoya cy’imodoka zose za Tanzania, ariko abatangiye gukoresha iyi gaze ya CNG kare barimo gutegurira abandi inzira yo kwemera kuyikoresha mu buryo bwagutse – bivugwa ko guverinoma ishaka ko abafite imodoka hafi ya bose baba bayikoresha hagati muri iki kinyejana.
Tanzania ifite gaze nyinshi munsi y’inyanja kandi ku bayikoresha mu modoka, gaze ya CNG ishobora kugura munsi ya kimwe cya kabiri cya lisansi bihwanye.
Amafaranga ashobora kuzigamwa yari ahagije kugira ngo yumvishe Samuel Amos Irube, ufite tagisi, kwikura amashiringi agera kuri miliyoni imwe n’igice kugira ngo ahindure imodoka ye ifite ibiziga bitatu – izwi nka bajaji – kugira ngo itangire gukoresha gaze ya CNG.
Ariko ubu, kubona agomba gushyira mu kinyabiziga cye iyo gaze inshuro ebyiri ku munsi, akenshi amara igihe kinini atonze umurongo kuri sitasiyo yuzuye mu mujyi wa Dar es Salaam, kuruta uko yinjiza amafaranga.
Hano hari ahantu hane gusa ashobora kugura iyo gaze muri uyu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzania.
Abihiwe muri we, avuga ko agomba gutegereza byibuze amasaha atatu igihe cyose ashaka kongera gaze mu kinyabiziga cye, ariko ngo nta kibazo kubera ko yunguka kuko akoresha 40% gusa by’amashiringi yagombye ubusanzwe gutanga kuri lisansi.
Imirongo igenda gahoro y’ibinyabiziga kuri sitasiyo ya Ubungo CNG iba imeze nk’inzoka ndende cyane igenda yikurura mu muhanda.
Nta kajagari kaba gahari – hari imirongo itatu igaragara neza, umwe w’imodoka zisanzwe naho ibiri ikaba iy’ibinyabiziga byitwa ‘bajaji’ – ariko kurakara birigaragaza.
Medadi Kichungo Ngoma, umaze ku murongo amasaha abiri, aritegereza imodoka ziri imbere ye mu gihe ategereje iruhande rw’ikamyoneti ye y’ibara ryijimye gato.
Yatangarije BBC ko ari mu bantu ba mbere muri uyu mujyi bahinduye imodoka ye kugira ngo itangire gukoresha gaze.
Yayishyizemo inyuma ahagenewe imitwaro akagunguru kanini, kandi aribuka ukuntu mbere hari imirongo migufi kuri za sitasiyo.
Yinubira ko ibikorwa-remezo bitagutse kugira ngo abantu benshi bashaka iyo gaze bayibone bitabagoye.
Iyi ni na yo ntero yumvikana kuri sitasiyo nini za gaze ya CNG muri uwo mujyi ziri hafi y’ikibuga cy’indege.
Sadiki Christian Mkumbuka yategereje hano amasaha atatu na ‘bajaji’ ye.
Agira ati: “Umurongo ni muremure cyane,” akomeza agira ati: “Tugomba kugira sitasiyo nyinshi nk’iz’ibinyabiziga binywa lisansi.”
Ariko kubera ko iyo gaze ihendutse bizatuma abantu bagaruka.
Undi munyamodoka witwa Juma, agira ati: “Nishyuye amashiringi 15.000 kugira ngo nuzuze gaze mu modoka yanjye ijyamo ibiro 11 bya gaze, ikagenda ibirometero hafi 180.”
Yongeraho ko ayo ari amashiringi ari hasi ya kimwe cya kabiri cy’igiciro cya lisansi yakoresha kugira ngo agende urugendo nk’urwo.
Igikorwa cyo gushishikariza abantu gukoresha imodoka zikoreshwa na CNG muri Tanzania cyatangiye mu myaka icumi ishize ariko cyitabiriwe cyane kuva mu 2018.
Abashinzwe uyu mushinga bemeza ko batigeze batekereza ko abantu bazitabira cyane gukoresha iyi gaze.
Aristides Kato, umukuru w’umushinga wa CNG mu kigo cya peteroli cya leta (TPDC), yatangarije BBC ko “habaye ubwiyongere bukabije” vuba aha mu gukoresha gaze mu modoka.
Yiyemerera ati: “Twasanze tudafite ibikorwa-remezo bihagije byo gushyigikira icyifuzo cy’abafite imodoka bose bashaka gukoresha gaze.”
Ariko abategetsi bifuza ko abantu benshi bitabira gukoresha CNG mu modoka zabo kubera ko uyu mwuka wa gaze muri rusange usukuye mu rwego rw’ibidukikije ugereranyije n’ibitoro biva ku bintu bishira; bigatuma imyuka ihumanya ikirere hafi ya yose igabanuka nkuko Umuryango w’Abibumbye (ONU) ubitangaza.
Byongeye kandi kubona iyi gaze isanzwe iboneka imbere mu gihugu bituma igiciro cyayo kigabanuka ugereranyije na lisansi.
Ariko ikiguzi cyo guhindura ikinyabiziga cyawe ngo gishobore gukoresha gaze maze ukongeraho n’ibirometero bikeya ukora iyo wujuje gaze mu modoka yawe ugereranyije na lisansi cyangwa mazutu, bishobora kuba birimo guca intege bamwe.
Icyakora, umuyobozi mu rwego rw’igihugu wa Taqa Arabia, isosiyete yo mu Misiri ifite sitasiyo hafi y’ikibuga cy’indege, abona ko kwiyongera kw’abashaka uyu mwuka wa gaze ari “ikimenyetso cyiza cyerekana ko gukoresha CNG bitangiye gutera imbere muri Tanzania”.
Amr Aboushady avuga ko ikigo cye giteganya kubaka sitasiyo nyinshi kandi yizera ko “kwigana ibyo twagezeho mu Misiri muri uru rwego bizafasha leta [ya Tanzania] gukoresha neza gaze nk’isoko y’ingufu z’umuriro zihendutse, zizewe kandi zifite isuku”.
Igihugu cya Misiri cyabaye icya mbere mu ikoreshwa rya CNG ku mugabane wa Afurika, aho kuva mu myaka ya za 90 (1990) imodoka zigera hafi ku bihumbi 500 zahinduwe kugira ngo zikoreshe gaze na lisansi.
Ibindi bihugu byo muri Afurika byemeje ko CNG ikoreshwa mu modoka, birimo nk’Afurika y’Epfo, Kenya, Mozambike na Etiyopiya.
Abategetsi bo muri Tanzania biyemeje kongera ibikorwa-remezo kandi bizeye gushishikariza abashoramari benshi bigenga kubigiramo uruhare.
Ikigo TPDC kirimo kubaka sitasiyo nini cyane ifatwa nka nyina w’izindi i Dar es Salaam, izajya igemurira andi masitasiyo matoya hirya no hino mu gihugu.
Byongeye kandi, TPDC irimo kugura ibigega bitanu bigendanwa bya CNG bizaba biherereye i Dar es Salaam ndetse no mu murwa mukuru, Dodoma, n’i Morogoro.
Izi ngamba zikwiye mu gihe giciriritse kugabanya imirongo miremire y’abashaka gaze ya CNG, ariko kugeza ubu kuba sitasiyo zayo zidahagije bizakomeza gutesha umutwe aba mbere batangiye kuyikoresha muri Tanzania.