Igisirikare cy’u Burundi cyashyize kivuga ku basirikare bacyo bapfira muri Congo

Igisirikare cy’u Burundi cyashyize kivuga ku basirikare bacyo bapfira muri Congo

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, bwemeje ko hari abasirikare b’iki Gihugu bapfira ku rugamba bagiye gufashamo igisirikare cya DRC, buvuga kandi ko ibyo ari ibisanzwe, ngo kuko “urugamba ni urugamba, hari abapfa.”

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brigadier General Gaspard Baratuza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.

Ni nyuma yuko hatangajwe amakuru ko hari abasirikare benshi b’u Burundi bari kugwa kuri uru rugamba, bafashamo FARDC mu rugamba ruhanganishije iki gisirikare cya Congo n’umutwe wa M23.

Hari havuzwe ko hari abasirikare b’u Burundi barenga 200 barimo n’abo ku rwego rwo hejuru, baguye mu mirwano iherutse kubera mu gace ka Ngungu muri Teritwari ya Masisi, imaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano.

Brigadier General Gaspard Baratuza yahakanye aya makuru avuga ko hapfuye abasirikare benshi, avuga ko aya makuru yasakajwe n’ibitangazamakuru birimo mpuzamahanga, ariko ari ikinyoma.

Ati “Nagerageje gukurikirana amakuru yatangajwe na France 24 ariko mu by’ukuri ntabwo ari impamo.”

Yakomeje avuga ko bakurikiranira hafi amakuru y’abasirikare babo bari muri Congo, ariko ko nta makuru y’izi mpfu bigeze bakira aturutse mu buyobozi bw’izi ngabo ziri muri iki Gihugu.

Ati “Buriya ni uburyo bwo guhimba ikinyoma, ubundi ibanga ry’umwuga mu gisirikare, kandi abanyamwuga barabizi ko biba ari n’ibanga ry’umwuga, ariko icyo nababwira ni uko hari abapfa nyine kuko intambara ni intambara.”

Brigadier General Gaspard Baratuza yakomeje ahakana amakuru yagiye avugwa ko abasirikare b’u Burundi bari muri Congo batereranywe n’Igihugu cyabo, ndetse ko hari abapfa ntibimenyeshwe imiryango yabo.

Ati “Hari uburyo bw’itumanaho ku basirikare bari hariya, bakabasha kuvugana n’imiryango yabo, yewe tunabafasha kuba bataha bakaza kureba imiryango yabo.”

Yavuze kandi ko iyo hari ibibazo biri muri aba basirikare, hari uburyo bw’imbere mu gisirikare, bwo kumenyesha imiryango yabo, kandi ko ibyo bisanzwe bikorwa mu rwego rwa gisirikare rwose.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *