Aimable Karasira ntakozwa ibyo kwimurwa muri Gereza ya Mageragere
Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwanze icyifuzo cya Aimable Karasira n’abamwunganira cyo guhabwa igihe cyo gutegura kwiregura ku byaha akurikiranyweho.
Abunganira Karasira bavugaga ko hashize igihe gito cyane kuva bakwemererwa gutangira kumwunganira. Bavuga kandi ko batoroherezwa na gereza Karasira afungiyemo ngo bashobore kubonana mu buryo bukwiye bwo gutegura urubanza.
Karasira, umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwigisha wa Kaminuza y’u Rwanda, yamenyekanye cyane mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube, yashinjwe ibyaha birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Karasira n’abamwunganira, Me Bikotwa Bruce na Gashema babwiye urukiko ko batemererwa na gereza ya Mageragere afungiyemo kwinjiza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa (computer) ngo bashobore gutegurana urubanza n’umukiriya wabo, kandi ko batemererwa gukoresha mudasobwa za gereza.
Kuri uyu wa mbere, Karasira yagombaga gutangira kwiregura ku birego by’ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha yifashishije zimwe muri video z’ibiganiro Karasira yatangaga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwe rwa Youtube, ndetse na zimwe mu nyandiko ze yazitanzeho ibimenyetso avuga ko bigize ibyaha birimo gupfobya no guhakana jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gukwirakwiza ibihuha. Kuri ibyo byaha hiyongeraho icyo kuterekana inkomoko y’umutungo we.
Ni ibyaha Karasira aburana ahakana, akavuga ko we nk’impirambanyi mu biganiro bye yashyiraga ahagaragara ukuri cyane cyane kuri jenoside, kandi akanenga ibitagenda.
Ni mu gihe abandi babonaga ibyo biganiro nk’ibirwanya cyangwa byibasira ubutegetsi.
Abamwunganira basabaga urukiko kubaha umwanya uhagije wo kureba izo video no kuzisesengura bari kumwe n’uwo bunganira ngo kuko hari n’imwe muri izo (video) atemeranyaho n’ubushinjacyaha kandi itagaragara muri systeme y’urukiko ababuranyi bahuriramo.
Umushinjacyaha ndetse n’urukiko bavuze ko kubongerera ikindi gihe ari ugutinza urubanza rugiye kumara imyaka ibiri.
Umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza kandi ko Karasira n’abamwunganira bahabwa ibibashoboza kuba bapakurura video zose bifuza kuri urwo rubanza.
Karasira yanze kwimurwa muri gereza ya Mageragere
Umucamanza yavuze ko yatanze icyifuzo cy’uko Karasira yavanwa muri gereza ya Mageragere i Kigali akimurirwa muri gereza ya Mpanga i Nyanza hafi y’urukiko kugira ngo ashobore kuburana.
Karasira Aimable, w’imyaka 48, yasabye ko yaguma i Mageragere kandi urubanza rwe ntirube ku minsi ikurikiranye cyane ngo kubwo ”kumfasha kubera uburwayi bwo mu mutwe”.
Agira ati: ”Mageragere maze kuyimenyera, niyo ndize abo tubana bazi uko bampoza. Sinshaka kubona andi masura kuko byangiraho ingaruka”.
Mu gihe cyashize muri uru rubanza Karasira yagiye agaragariza urukiko ko afite indwara y’agahinda gakabije yatewe n’ingaruka za jenoside.
Gusa abaganga b’inzobere biyambajwe n’urukiko bagaragaje ko afite ubwenge bukora neza ku buryo bitamubuza kuburana ku byaha aregwa.
Urukiko rwategetse ko urubanza rugomba gukomeza muri iki cyumweru ndetse n’icyumweru gitaha.