Rutsiro: Inkuba yakubise umubyeyi asiga uruhinja rw’amezi 9

Rutsiro: Inkuba yakubise umubyeyi asiga uruhinja rw’amezi 9

Imanizabayo Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro.

Uyu mubyeyi asize urwo ruhinja n’undi mwana w’imyaka irindwi, ariko bivugwa ko yababyaye nta mugabo yari yarashatse.

Umuturage wari wugamye imvura mu rugo ruturanye n’urw’inkuba yakubitiyemo uwo mugore, avuga ko yamukubise na we yugamye imvura kuko yari uwo mu Mudugudu wa  Nyundo, Akagari ka Kavumu muri uyu Murenge wa Ruhango.

Ati: “Yari imvura mbi cyane yarimo inkuba nyinshi mu masaha y’umugoroba ubwo yari yugamye mu rugo rw’umuturage witwa Ndengamiye Jean Claude, inkuba iramukubita ahita apfa.”

Uwo muturanyi kandi yanavuze ko uretse uwo mubyeyi, mu zindi ngo ebyiri na ho inkuba yakubise  umukobwa witwa Mugwaneza Christine w’imyaka 17 na Uwizeyimana Emerance w’imyaka 25 ariko bo barahungabana gusa bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove.

Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Bisangabagabo Sylvestre, yavuze ko uwo mwana w’amezi 9 yasize yahise ahabwa nyirakuru ufite imyaka 65 ngo amwuteho.

Yahamije ko na bo nk’ubuyobozi bakomeza gufatanya n’izindi nzego zirebana n’uburenganzira bw’umwana kugira ngo bakurikirane imikurire ye kimwe na mukuru we wajyanywe ahandi mu miryango yabo.

Gitifu Bisangabagabo yakomeje yihanganisha umuryango wabuze umuntu n’abo inkuba yahungabanyije bakajyanwa kwa muganga, yibutsa abaturage ko aka gace gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane.

Yongeyeho ko bigoye kugira icyo avuga kuko bose inkuba yabakubitiye mu nzu kandi nta n’umwe warenze ku mabwiriza basabwa kubahiriza, ariko asaba  abaturage kuguma kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkuba.

Ati: “Biragoye kugira ikindi nakongeraho kuko aba inkuba yakubise bari mu nzu, nta n’icyo bari bacometse ngo tuvuge ko ari ryo kosa bakoze. Ni umunsi uba wageze nta kindi navuga.”

Yahamije ko mu bukangurambaga bakora bibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni, kugira icyo umuntu acomeka ku mashanyarazi n’ibindi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *