Ibiciro ku masoko mu gihugu byariyongereye

Ibiciro ku masoko mu gihugu byariyongereye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagagaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, aho mu mijyi mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2024 byiyongereyeho 6,8% ugereranyije n’Ukuboza 2023, mu gihe mu biciro bikomatanyije (mu mijyi no mu cyaro) byiyongeryeho 6,4%.

Ni igipimo cyashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, aho cyagaragaje uko ihindagurika ry’ibiciro ryari rimeze mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kivuga ko ibiciro mu kwezi k’Ukuboza 2024, byari byiyongereyeho 5%.

Uku kwiyongera kwatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17,9%.

NISR igira iyi “Ugereranyije Ukuboza 2024 n’Ukuboza 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%.”

Nanone kandi iki Kigo kivuga ko “Ugereranyije Ukuboza n’Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,7%.”

 

Mu cyaro byifashe gute?

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko mu kwezi k’Ukuboza 2024 ibiciro mu bice by’icyaro byiyongereyeho 6,2% ugereranyije n’Ukuboza 2023, aho ibiciro mu kwezi k’Ugushyingo 2024 byari byiyongereyeho 2,4%.

Iki kigo kigira kiti “Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukuboza 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi

byiyongereyeho 7,5%, n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7%.”

Ugereranyije Ukuboza n’Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 2,1%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,7%.

Ni mu gihe ku biciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro), mu kwezi k’Ukuboza 2024, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6,4% ugereranyije n’Ukuboza 2023.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2024 ibiciro byari byiyongereyeho 3,4%. Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kw’Ukuboza 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,7%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,8%.

Ugereranyije Ukuboza n’Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 1,6%, aho NISR ivuga ko iri gabanuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,4%.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *