Inkongi y’umuriro yibasiye Amerika

Inkongi y’umuriro yibasiye Amerika

Leta ya California iri guhangana n’inkongi ikomeye imaze iminsi mike ihadutse, ubu ikaba iri kototera ahantu hakinirwa filimi hakomeye ku isi hitwa Hollywood Hills.

Muri iyi Leta hari ahantu hatandatu hamaze kwaduka inkongi, kandi hari ubwoba ko umuyaga uri buyikwize hirya no hino.

Iherutse kwaduka kandi ikomeye ni iyadutse muri Hollywood Hills bise, iyo nkongi bayita Sunset Fire.

Abayobozi bo mu gace yadutsemo basabye abaturage guhunga vuba na bwangu, kandi igiteye inkeke ni uko uwo muriro  uri kototera n’ingo zisanzwe ari iz’ibyamamare bikomeye ku isi bikinira filime muri Hollywood.

Kugeza ubu abantu batanu nibo BBC itangaza ko bishwe n’uwo muriro mu gihe abandi 1000 bamaze kwimurwa ngo badashya.

Icyakora hari abantu 37,000 nabo bimuwe aho batuye kubera indi nkongi yiswe Palisades yatangiye kwaka kuwa kabiri w’Icyumweru gishize.

Niyo nkongi bavuga ko ikomeye muzigeze kwibasira California mu myaka imaze iriho nk’imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Hari indi nkongi yiswe Eaton nayo iri kubica bigacika, yo ikaba yaratumye abantu 100,000 bava mu byabo.

Impungenge zindi ni uko abatabazi bageze ku rwego rwo kubura amazi ahagije yo gukoresha mu kuzimya izo nkongi ku buryo bari kujya kuyadaha mu byuzi no mu bidendezi abantu bogeramo bita swimming pools.

Ubwo izo nkongi zatangiraga, Meya wa Los Angeles ntiyari ari mu gihugu ahubwo hari ahantu yari ari muri Afurika mu butumwa bw’akazi.

Uwo Meya yitwa Karen Bass.

Bass ariko aranengwa ko mu mpeshyi ishize, yemeje ko ingengo y’imari yari igenewe abatabazi bazimya inkongi igabanukaho Miliyoni $17.

Mu gihe ibintu ari uko byifashe, abaturage ba Los Angeles basabwe kunywa amazi batetse cyangwa yo mu macupa kuko amazi bari basanzwe bakoresha avuye mu mpombo rusange yagabanutse kandi ashobora kuba yanduye cyane.

Ni umuburo watanzwe n’Ikigo cyo muri iki gihugu gishinzwe isuku n’isukura kitwa The Los Angeles Department of Water & Power.

Abaturage basabwe kwirinda ayo mazi kuzageza igihe bazahererwa andi mabwiriza mashya n’ubuyobozi bwa kiriya kigo.

Abo baturage kandi basabwe ko ayo mazi ari nayo bagomba gukoresha boza amenyo, bategura ibiribwa cyangwa boza ibyombo.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *