Ifatwa rya Masisi ryamaganywe na Amerika ndetse na ‘EU’

Ifatwa rya Masisi ryamaganywe na Amerika ndetse na ‘EU’

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) n’Amerika byamaganye ifatwa ry’umujyi wa Masisi n’inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mpera y’icyumweru gishize.

EU ishishikariza M23 kuva muri uwo mujyi “aka kanya” no kubahiriza agahenge mu buryo bwuzuye, ikanasaba u Rwanda kureka ubufatanye bwarwo na M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.

Amerika ivuga ko gutera intambwe kwa M23, harimo n’ifatwa ry’umujyi wa Masisi, “byangiza umuhate wo kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DRC binyuze mu biganiro” ndetse ko “bigirira nabi bikanavana mu byabo abasivile bo muri ako gace”.

Itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika rivuga ko “M23 igomba guhagarika imirwano aka kanya ndetse ikubahiriza agahenge”. Yongera gusubiramo “ubusabe bumaze igihe kirekire” bwuko u Rwanda rukura “aka kanya” abasirikare barwo bose n’ibikoresho muri Congo.

Umuvugizi wa M23 Oscar Balinda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uyu mutwe utazava mu mujyi wa Masisi kandi ko nta gahenge warenzeho kuko utagashyizeho umukono. Yavuze ko agahenge konyine M23 izi ari ako yashyizeho umukono ku itariki ya 7 Werurwe (3) mu mwaka wa 2023.

Leta y’u Rwanda ivuga ko aya matangazo yirengagiza impamvu nyirizina yateye iyi ntambara n’inkeke ku mutekano w’u Rwanda.

Agahenge kavugwa n’Amerika na EU ni ako guhera ku itariki ya 4 Kanama (8) mu 2024 kagezweho hagati ya DR Congo n’u Rwanda mu biganiro biyobowe n’Angola nk’umuhuza, bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Hari igihe cyashize impande ziri mu ntambara zinyuzamo zikakubahiriza.

Balinda yagize ati: “…Ubwo niba twirwanyeho, tukaba tukiriho umunsi wa none, isi irashaka ko baturangiza?”

Nyuma yuko ufashe ‘centre’ ya Masisi ku wa gatandatu, Lawrence Kanyuka, undi muvugizi wa M23, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko uwo mutwe wiyemeje “gucunga umutekano w’ibice byose byabohowe no kurinda abaturage bose n’ibyabo”.

Abarenga 100,000 bahunze i Masisi – UNOCHA

Umuryango w’abaganga batagira imipaka (MSF) uvuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa kabiri imirwano irimo imbunda za rutura n’intoirimo kumvikana muri ‘centre’ ya Masisi, bituma abantu babarirwa mu bihumbi bongera guhungira ku bitaro by’i Masisi no ku biro bya MSF n’iby’iyindi miryango.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rihuza ibikorwa by’ubutabazi (UNOCHA) rivuga ko abantu bagera ku 102,000 bamaze guta ingo zabo i Masisi mu gihe kitageze ku cyumweru.

Kugeza mu Gushyingo (11) mu 2024, UNOCHA ivuga ko teritwari ya Masisi yari icumbikiye abantu barenga 600,000 bavuye mu byabo.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga X ku wa kabiri nijoro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yavuze ko itangazo rya EU n’amatangazo y’ibindi bihugu atavuze, atavuga ku mpamvu muzi y’iyi ntambara, ari yo yo guhezwa no gutotezwa kw’Abatutsi b’Abanye-Congo.

Nduhungirehe yavuze ko icyarangiza iyi ntambara ari uko habaho “ibiganiro bya politike bitaziguye hagati ya Leta ya DRC na M23”.

Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro na M23, ko ahubwo yavugana n’u Rwanda ruyifasha.

Amerika, ONU na EU bisanzwe byarafatiye ibihano bamwe mu bakuru ba M23 – birimo kubuzwa gukora ingendo mu mahanga no gufatira imitungo yabo – ariko mu itangazo ryayo ryo ku wa mbere EU yavuze ko yiteguye kwiga ku “ngamba nshya” ku bateza intambara n’umutekano mucye muri Congo.

EU ivuga ko ifatwa ry’umujyi wa Masisi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro ndetse ko ari ingenzi ko impande ziri mu ntambara zihagarika imirwano zigashyira mu ngiro vuba ibyemezo n’ibyo ziyemeje muri gahunda ya Luanda.

Amerika na EU bivuga ko bishyigikiye gahunda ya Luanda, ku buhuza bwa Perezida w’Angola João Lourenço.

Inama yari yitezwe cyane mu kwezi gushize i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yari yitezwe kugeza ku masezerano y’amahoro, ntiyabaye k’umunota wa nyuma, kuko impande zombi zitumvikanye ku ngingo y’ibiganiro hagati ya RDC na M23.

EU (UE) yanashishikarije RDC kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’umutwe wa FDLR w’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, zikorera mu burasirazuba bwa Congo, no kureka ubufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Intambara yongeye kubura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba rwa Congo hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23 kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

Ubu M23 igenzura ibice binini byo muri teritwari za Masisi na Rutshuru, n’ibice bimwe byo muri Walikale na Lubero.

Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk’Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Uburasirazuba bwa DR Congo bukize cyane kuri zahabu, diyama n’amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora za batiri za telefone zigendanwa n’iz’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.

Ubu bukire ku mabuye y’agaciro bukomeje gusahurwa n’amatsinda y’abanyamahanga kuva mu gihe cy’ubukoloni ndetse iyo ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma aka karere kamaze imyaka 30 kugarijwe n’umutekano mucye.

Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse abakuru b’iyo mitwe babikiriramo kubera kugurisha amabuye y’agaciro ku bantu na bo bayagurisha ku bandi.

U Rwanda rwahakanye kuba ari inzira yohererezwamo mu mahanga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ava muri DR Congo.

Ikarita igaragaza Masisi

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *