Impamvu yari ijyanye Perezida Tchisekedi guhura na mugenzi we Ndayishimiye cyamenyekanye
Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko mu Burundi, akanakirwa na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, umutwe wa M23 wavuze ko wamenye amakuru ko hahise hoherezwa amakamyo arenga 20 y’abandi basirikare b’u Burundi bagiye gufasha FARDC.
Perezida Félix Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Burundi tariki 22 Ukuboza 2024, ubwo yari akubutse muri Congo-Brazzavile agahita ahitira mu Burundi, aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.
Ni uruzinduko Ibihugu byombi byagarutseho, bivuga ko rwari rugamije gukomeza guha imbaraga umubano n’imigenderanire hagati yabyo ndetse no guteza imbere imikoranire n’ubufatanye mu nzego zirimo amahoro n’umutekano.
U Burundi busanzwe bufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagiyeyo ku bwumvikane bw’Ibihugu byombi, gufasha FARDC mu rugamba imaze igihe ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Nyuma y’uru ruzinduko no mu gihe rwabereyemo, ni iminsi uru rugamba rwari rukomeje guhindura isura, rukomeje gukara mu burasirazuba bwa RDC, mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wa M23, Balinda Oscar yavuze ko bamenye amakuru y’icyari kijyanye Perezida Tshisekedi mu Burundi.
Ati “Ejobundi Umukuru w’Igihugu cya Congo, Tshisekedi yagiye i Burundi gusaba izindi ngabo zo kugira ngo zize kuturangiza. Bohereje amakamyo makumyabiri n’abiri (22) ava i Bukavu aza ahitwa i Kalehe bashaka kudutera ahitwa i Ngungu ngo baturangize.”
Bamwe mu basirikare b’u Burundi bagiye bafatirwa ku rugamba n’umutwe wa M23 n’abagiye bicwa, Leta y’i Bujumbura yagiye ibihakana, ibintu byanababaje bamwe mu Banyapolitiki b’Abarundi batavuga rumwe n’ubutegetsi, bamagana uburyo iki Gihugu gikomeje gutuma abana bacyo bajya gutikirira muri Congo.
Ku mbuga nkoranyambaga kandi, hamaze iminsi haragarazwa amafoto y’abasirikare b’u Burundi bagiye bicirwa muri uru rugamba, n’amakarita ya gisirikare yabo.
Ibihugu birimo u Rwanda byakunze kunenga u Burundi kuba bwarafashe icyemezo cyo kujya gufasha igisirikare cya Congo (FARDC) gisanzwe gikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda, unakora ibikorwa byo kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko bidakwiye ko hari Igihugu cyangwa umuryango, bikwiye kujya guha ubufasha igisirikare cy’Igihugu kiri mu bikorwa byo kwica Abanyagihugu bacyo nk’uko bimeze muri Congo, muri uru rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo.