Hifashishijwe ikoranabuhanga, amazu yubatswe nta byangombwa azajya amenyekana ahite asenywa
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe isanzure, bugiye gutangizwa uburyo bw’ikoranabuhanga ry’icyogajuru, buzajya bubufasha gutahura inzu zubatswe binyuranyije n’amategeko, zikamenyekana zikizamurwa, zigahita zikurwaho.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva wavuze ko iri koranabuhanda rizatangira gukoreshwa muri uku kwezi.
Yavuze ko ari uburyo buzifashishwa ku bufatanye b’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga gishinzwe iby’isanzure.
Yagize ati “tukajya tubasha kumenya buri cyumweru inzu zazamutse, tukazikuraho zikiri kuzamuka. Hari uburyo satellite itwereka kuri buri kibanza inzu yagiyeho.”
Iri koranabuhanga ryamaze kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha, rikaba ryaramaze no gushyirwa muri system y’Ikigo gifite mu nshingano iby’ubutaka, ku buryo mu gihe cya vuba rizatangira gukoreshwa bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2025.
Ati “Dushobora kubona ikibanza cyari gihari kuri iyi tariki ya 08 none ku italiki ya 12 tugahita tumenya ko hari ikibanza cyatangiye kuzamukamo inzu, tukamenya ko kandi kidafite icyangombwa.”
Yavuze ko nk’inzego zifite mu nshingano ibikorwa by’abaturage, nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, zizaba zishobora kureba hifashishijwe telefone, zikamenya inzu yaba iri kuzamurwa itaratangiwe icyangombwa.
Ati “Byanadufasha niba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ashobora kureba muri telefoni akaba yabasha kumenya ko iyo nzu barimo kubaka nta cyangombwa ifite.”
Nanone kandi iri koranabuhanga rizaca amwe mu manyanga yajyaga avugwa mu itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka, aho hakunze kuvugwamo ruswa yakwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’Ibanze.
Samuel Dusengiyumva yavuze kandi ko iri koranabuhanga rizanafasha inzego kumenya inyubako zubatse ahashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazituyemo ku buryo na byo byashakirwa umuti amazi atararenga inkombe.