Umunya-Nigeria uhakana Imana yarekuwe ariko afite impungenge ku buzima bwe

Umunya-Nigeria uhakana Imana yarekuwe ariko afite impungenge ku buzima bwe

Umunya-Nigeria uzwi cyane utemera ko Imana ibaho, umaze kurekurwa nyuma yo kumara imyaka irenga ine afungiye gutuka Imana, ubu arimo kuba mu nzu iri ahantu h’ibanga kuko abunganizi be mu mategeko bafite ubwoba ko ubuzima bwe bushobora kuba buri mu kaga.

Mubarak Bala, w’imyaka 40, yahamijwe icyaha n’urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru ya Nigeria, nyuma yuko, mu buryo butunguranye, yemeye ibirego 18 bijyanye n’ubutumwa bwateje impaka yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yonyine ubwo yatangiraga gufata ifunguro rye rya mbere nyuma yo kurekurwa, yagize ati: “Buri gihe mba mpangayikishijwe n’umutekano wanjye.”

Nigeria ni igihugu kigendera cyane ku madini ndetse abashobora kubonwa ko batutse idini – ryaba irya Isilamu cyangwa irya gikristu – bashobora kugenderwa kure no gukorerwa ivangura.

Gutuka Imana ni icyaha mu mategeko ya kisilamu – azwi nka Sharia – akorana n’amategeko atari ay’idini muri leta 12 zo mu majyaruguru ya Nigeria. Ni n’icyaha mu mategeko mpanabyaha ya Nigeria.

Bala, wavuye mu idini rya Isilamu mu mwaka wa 2014, yavuze ko ubwo yari afunze hari igihe yumvaga adashobora kuzasohokamo ari muzima. Yari afite ubwoba ko yashoboraga kwibasirwa n’abarinzi ba gereza cyangwa bagenzi be b’imfungwa bari bari kumwe muri gereza ya mbere yafungiwemo i Kano, umujyi wiganjemo abayisilamu.

Yagize ati: “Ubwisanzure buri hano, ariko nanone hari inkeke yihishe muri bwo ubu ngomba guhangana na yo.”

“Iyo myaka yose, izo nkeke, wenda zirahari.”

Yashoboraga kuba yarakomeje gufungwa igihe kirekire kurushaho iyo bitaba umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire, mu mwaka ushize wagabanyije igifungo yari yarakatiwe mbere cy’imyaka 24, avuga ko “gikabije”.

Ubwo yasohokaga muri gereza mu murwa mukuru Abuja, Bala yagaragaraga ko ananiwe, ariko afite akanyamuneza, yambaye umupira w’amaboko magufi w’ibara ry’umweru, ikabutura y’ibara rya kaki hamwe n’inkweto za kamambili (‘kamba mbili’). Yageze hanze ari kumwe n’umunyamategeko we wari wishimye amwenyura.

Ubwo yari yongeye kubona ubwisanzure, yagize ati: “Buri kintu cyose ni gishya kuri jye. Buri kintu cyose ni gishya.”

Bala, unenga amadini mu buryo bukomeye, yari yatawe muri yombi nyuma yuko itsinda ry’abanyamategeko ritanze ikirego kuri polisi kijyanye n’ubutumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Nuko amara imyaka ibiri muri gereza ategereje kuburanishwa, aza guhamywa icyaha mu mwaka wa 2022.

Icyo gihe, guhamwa n’icyaha kwa Bala kwumije abantu benshi, ndetse yemwe n’itsinda ry’abunganizi be mu mategeko, ariko aracyakomeye ku cyemezo cye, avuga ko cyagabanyije igitutu ku bantu bari bamushyigikiye, barimo abanyamategeko be, inshuti n’umuryango we.

Yagize ati: “Nemera ko ibyo nakoze bitarokoye ubuzima bwanjye bwonyine, ahubwo [byarokoye n’ubw’] abantu b’i Kano.”

“Cyane cyane abari bafite aho bahuriye n’urubanza rwanjye, kuko na bo baribasirwa.”

Guhamwa n’icyaha kwe kwamaganwe henshi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse kwateje impaka ku bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza muri Nigeria.

Ifungwa rye ryanateje umususu mu bahakanamana hamwe n’abagendera ku ndangagaciro z’ubumuntu (zitarimo Imana) basanzwe ari bacye muri Nigeria, ndetse irekurwa rye ryatumye benshi biruhutsa, ariko haracyari uguhangayika.

Leo Igwe, washinze ishyirahamwe ry’ubumuntu rya Nigeria (cyangwa ‘Humanist Association of Nigeria’ mu Cyongereza), yagize ati:

“Ni ugushima kandi tutanashima.”

“Ni ugushima kuko ari hanze [yarekuwe], ni ugushima kuko afite umudendezo. Ariko ni ukudashima kuko haracyari icyasha kuri we nkaho yakoze icyaha. Kuri twe mu ishyirahamwe ry’ubumuntu, nta cyaha yakoze.”

Naho kuri Bala we, ubu ashishikajwe no kugaruza igihe yatakaje – harimo no kumenyana n’umuhungu we muto wari umaze ibyumweru bitandatu gusa avutse ubwo se yafungwaga. Ariko avuga ko nta cyo yicuza.

“Kuba impirimbanyi kwanjye, gutangaza ku mbuga nkoranyambaga, buri gihe nari mbizi ko ikintu kibi cyane kizambaho.

“Ubwo nafata icyemezo cyo gutangaza imyemerere yanjye, nari mbizi ko nashoboraga kwicwa. Nari nzi ibyago bihari, kandi ni hahandi nafashe icyemezo cyo kubikora.”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *