Minisitiri w’intebe wa Canada yeguye
Justin Trudeau wari ugiye kumara imyaka 10 ari Minisitiri w’Intebe wa Canada yeguye.
Yatangarije itangazamakuru ko yabanje mbere na mbere kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba Liberals riri ku butegetsi hanyuma akazegura nka Minisitiri w’Intebe.
Icyakora avuga ko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo hazaboneka undi Minisitiri w’Intebe uzayobora igihugu.
Avuga ko Inteko ishinga amategeko izakomeza gukora kugeza Tariki 24, Werurwe, 2025.
Umwe mu bavugwaho kuzamusimbura ni Chrystia Freeland wahoze ari Umudepite, undi ubinugwanugwaho ni Mark Carney wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada.
BBC yanditse ko Trudeau yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko abanya Canada bazabona umuyobozi uzakomereza aho yari agejeje.
Justin Trudeau yavuze ko yeguye yanga ko abaturage bakomeza gushyuha mu mutwe kubera imiyoborere ye itavugwaho rumwe.
Ku rundi ruhande, avuga ko Canada idakwiye kuzayoborwa na Pierre Poilievre kuko ngo icyerekezo cye kidakwiye abaturage b’igihugu cye.
Poilievre ayobora Ishyaka ry’abatsimbaraye ku bya kera ryitwa Conservative Party of Canada.