Cécile Kayirebwa yasabye imbabazi abakunzi be kuba yarabatengushye
Kayirebwa yiseguye ku abakunzi be asaba imbabazi, avuga ko iminsi yashize atari ameze neza kubera umunaniro mwinshi.
Yagize ati: “Maze iminsi ntameze neza cyane mfite umunaniro mwinshi natewe ahanini n’ibihe by’iminsi mikuru. Nagerageje uko nshoboye ngo mbe nakwitabira igitaramo ariko intege ziba nke. Ndasaba imbabazi abitabiriye cyane kuko mba mbakumbuye kandi mbahoza ku mutima.”
Kayirebwa yemeje ko kubera umunaniro atashoboye kubageraho ngo basabane nk’ibisanzwe.
Abateguye igitaramo nabo bagaragaje ko benshi bababajwe no kumubura, kuko bari biteguye gusabana na we ndetse no kumuha impano.
Mu rwego rwo gukomeza gusabana n’abakunzi be, Cécile Kayirebwa yasabye abakunzi be ko bashobora kumusura mu minsi iri imbere, akabakirana yombi.
Yagize ati: “Nabizeza ko uwakenera kunsura muri iyi minsi ikurikiyeho yansura kuko namwakirana yombi. N’iyo baza ari abashyitsi benshi mu matsinda twagira umwanya wo kwisanzura, nta kibazo namwakirana yombi.”
Iki gitaramo cyiswe “Ab’ubu n’ab’ejo” cyari ihuriro ry’urubyiruko n’abakuze, kikaba cyaragaragayemo abahanzi batandukanye barimo Orchestre Impala, Le Fellows, Dauphin, n’umuhanzi Jado Famous.
Umuhanzi Makanyaga Abdul nawe yari mu bahanzi bakomeye bari bitabiriye iki gitaramo.
Kayirebwa yasabye imbabazi