Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mubuga, haravugwa urupfu rw’abantu bane bazize inkuba yabakubise kuri iki Cyumweru. Muri rusange yakubise abantu 12 nk’uko Meya wa Karongi Gerald Muzungu yabidutanharije,
Byabaye mu mugoroba ubwo abo bantu barimo n’abana bajyaga kugama mu nzu itaruzura iri hafi aho, inkuba ikahabakubitira.
Ati: “ Nibyo koko ibyo byago byarabaye ubwo abantu 12 barimo abana bajyaga kugama imvura yari ibasanze mu nzira, inkuba ikahabakubitira. Abantu bane barimo abana bahise bapfa, abandi umunani bajyanwa kwa muganga”.
Meya yasabye abaturage kuzirikana ko Akarere kagaragaramo imvura n’inkuba bityo ko bakwiye kwitwararika bakirinda kuzitegeza.