Kimisagara: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitoreye Komite nyobozi izabayobora mu gihe cy’imyaka5
Nk’uko biteganyijwe mu nyandiko remezo y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi inzego zawo zitorerwa manda y’imyaka 5 igihe kikaba cyarageze, niyo mpamvu hirya no hino mu gihugu kuva ku rwego rw’Imidugudu, Utugari , Imirenge ndetse n’Uturere, hari kuba igikorwa cy’amatora y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu byiciro bitandukanye.
Ni nyuma y’igikorwa cy’amatora y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Murenge wa Kimisagara cyatangiriye mu Midugudu no mu Tugari , kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024, bose bahurira mu cyumba cy’inama cya Maison des Jeune kwitorera Komite Nyobozi ndetse n’urugaga rw’urubyiruko.
Amatora yabaye mu buryo bw’ibanga, abatora bandika izina ry’umukandida bifuza k’urupapuro, ababishinzwe bakusanyiriza hamwe amajwi ariko babara ijwi ku rindi kugeza ubwo udupapuro twose dushize mu gaseke.
Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Kamayiresi Jean D’amour, usanzwe ari na Rwiyemezamirimo ufite ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa Kimisagara yatorewe umwanya wa komiseri ushinzwe ubukungu ku rwego rw’Umurenge, aganira n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye umwanya yatorewe n’icyizere yagiriwe, avuga ko kandi agiye guharanira kutazatenguha abakimugiriye.
Ati : “ Kuba natowe ni icyizere bambonyemo kuko mu gihe gishize hari ibyo twagezeho kandi byiza! Ku rwego rw’Umurenge twabaye abambere haba imodoka twahembwe ndetse n’ibikombe by’indashyikirwa twahawe , ibyo byose n’imihigo yerekeranye n’ubukungu kandi nagiye mbigiramo uruhare nkizera ko hamwe no gufatanya na bagenzi banjye tuzagera kuri byinshi ”.
Ufiteyezu Jean Damascene watorewe k’umwanya w’imiyoborere myiza, ni ubwa kabiri agarutse muri Komite nyobozi akaba ari n’umuzungura w’Umunyamabanga nshingwabikorwa kuko uwari uriho yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko.
Avuga ko gutorwa ari ibyishimo cyane kuko kugirirwa icyizere n’abanyamuryango ari amahirwe akomeye bikamuha no kwishakamo imbaraga zo gusohoza ibyo yabasezeranyije!
Yakomeje avuga ko afatanyije na bagenzi be batowe hari ibyo bazibanda no kunoza bitari binoze bagendeye ku mabwiriza ( Manifeste) atangwa n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.
Ati: “ Tuzakomeza kubakira ku byagezweho kuko dufite gahunda z’Umuryango tugenderaho, ni ugukomeza kuyishyira mu bikorwa nicyo cy’ibanze cyane kandi tukarushajo kunoza n’ibitari binoze.
Manda y’inzego z’Umuryango FPR-Inkotanyi yatangiye muri Kamena 2019izasa muri Kamena 2024 ariko kuko hari amatora ya Pererzida wa Repubulika n’abagize inteko ishingamategeko ndetse na Sena, amatora y’inzego z’Umuryango yimuriwe mu kwezi k’ukuboza 2024 kugeza muri Werurwe 2025, Umurenge wa Kimisagara ukaba wanishimiye ko uri mu ba mbere basoje iki gikorwa.
Dore inzego za Komite yatowe n’abayitoreweho:
Perezida yabaye Madame Tumwesaze Edithe, wari n’umukandida rukumbi ku majwi 210
Madame Mbabazi Anne niwe wamwungiriye, atorewe ku majwi 130
Bwana Kamayirese Jean D’amour yatorewe ku mwanya w’ubukungu, agize amajwi 136
Ku mwanya w’imiyoborere myiza hatorewe Bwana Ufiteyezu Jean Damascene ku majwi 139
Madame Muhimpundu Beatrice yatorewe ku mwanya w’imibereho myiza n’amajwi 131
Bwana Gasigwa Augustin yatorewe ku mwanya w’ubutabera n’amajwi 152
Hatowe kandi na batatu muri 5 b’urubyiruko baje basanga bagenzi babo, Komite nyobozi ikaba igizwe n’abantu 7 ndetse na Perezida n’umwungiriza we bose hamwe bakaba 9.
Amafoto: