Ubukemurampaka burakataje mu korohereza abafuza gukizwa n’inkiko
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebusha kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024 yatangaje ko gukoresha ubwumvikane hagati y’abafitanye ibibazo byafashije mu gukemura amakimbirane ku kigero cyo gishimishije.
Ndetse ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu wa 2024, inzira yo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, imaze gukemura imanza 19 203.
U Rwanda rufite Ikigo giteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko kitwa Alternative Dispute Resolution Centre/ADR).
Ugirashebuja avuga umurimo wakozwe n’abatorejwe muri kiriya kigo watanze umusaruro mu buryo bufatika.
Yunzemo ko kuva m Ukwakira, 2022 kugeza mu Gushyingo, 2024, imanza nshinjabyaha 14, 891 na zo zimaze gucibwa hifashishijwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Minisitiri Ugirashebuja kandi yavuze ko kuvugurura itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha byazanywe n’impinduka n’ivugururwa ry’aya mategeko.
Indi ngingo avuga ko yabaye ingirakamaro ni y’uko abacamanza bahawe ubwinyagamburiro bwo kuba bashobora kugabanya ibihano igihe hari impamvu nyoroshyacyaha.
Itegeko ryahozeho hari ibyaha bimwe na bimwe byari bifite ibihano bitashoboraga kugabanywa n’ubwo umucamanza yabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.
Ingaruka zabyo zari uko abacamanza batakoreshaga ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiye.
Ubu kandi hari ibyo itegeko ryemerera ubugenzacyaha byo gushyingura dosiye igihe bibaye ngombwa kandi ku mpamvu ziteganywa n’itegeko.
Ibi byongerereye ubushinjacyaha ububasha bwo gutangiza ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha kuri bimwe mu byaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu.
Icyakora Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hakiri imbogamizi za bamwe mu bashyira mu bikorwa izi politiki (abavoka, abashinjacyaha, abagenzacyaha, n’abakozi b’inkiko) kuko batarumva neza akamaro ko gukemura imanza mu bwumvikane.
Hari kandi na bamwe mu bavoka babona ubutabera nk’ubwo buzatuma batakaza abakiliya hakaba n’abaturage bagitsimbaraye ku kujyana imanza mu nkiko, ubushobozi budahagije cyane cyane mu guhugura abazikoresha n’ibindi.
Minisiteri y’Ubutabera ifte gahunda yo gukomeza kuvugurura imikorere y’ikigo ADR Centre no kwagura amashami yacyo.
Izakomeza no kunoza urutonde rw’abatanga serivisi za ADR, ibashyire mu byiciro hagendewe kuri serivisi batanga n’aho bakorera kandi ihuze imikorere yabo n’iy’inkiko.