Minisiteri y’ubuzima igiye gutangaza icyemezo cya nyuma ku iherezo ry’icyorezo cya Marburg mu Rwanda
U Rwanda rugiye gutangaza ko icyorezo cya Marburg giherutse kugarara muri iki Gihugu, cyarangiye burundu nyuma yuko hashize iminsi yateganyijwe yo kuba nta murwayi mushya ugaragara hanasezerewe uwa nyuma mu Bitaro.
Ni icyemezo kizatangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times.
Irangira ry’iki cyorezo mu Gihugu kiba cyagaragayemo, ryemezwa nyuma y’iminsi 42 hatagaragara umurwayi mushya wacyanduye, iminsi y’ubwikube bwa kabiri, bw’igihe virusi itera iyi ndwara ishobora gushirira mu muntu wayikirutse, aho ishobora kumara iminsi 21.
Kuva tariki 31 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, ntiratangaza umurwayi mushya w’iyi ndwara ya Marburg.
Imibare ya nyuma iheruka gutangazwa n’iyi Minisiteri kandi, igaragaza ko kuva tariki 29 Ukwakira kugeza ku ya 06 Ukuboza, hari hashize iminsi 35 nta murwayi mushya ugaragaye ndetse hakaba hari hamaze gushira iminsi 29 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.
Kugeza ubu hashize iminsi 47 nta murwayi mushya wa Marburg ugaragara, bikaba iminsi 41 umurwayi wa nyuma asezerewe mu Bitaro.
U Rwanda rwatangaje iyi ndwara ya Marburg tariki 27 Nzeri, aho yahitanye abantu 15, aho umuntu wa nyuma wahitanywe na yo, yitabye Imana tariki 15 Ukwakira 2024.
U Rwanda ni cyo Gihugu cyagaragayemo igipimo cyo hasi cyane ku mpfu zatewe n’iyi ndwara ugereranyije n’abayanduye, aho cyahitanye ababarirwa kuri 22,7% mu gihe igipimo iyi ndwara yica ku gipimo cya 88%.