Yakatiwe burundu azira kwica abasivile batanu

Yakatiwe burundu azira kwica abasivile batanu

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwakatiye gufungwa burundu umusirikare w’u Rwanda w’ipeti rya Serija nyuma yo guhamwa no kwica arashe abaturage batanu b’abasivile.

Ibyaha yahamijwe byabereye mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Ugushyingo (11) uyu mwaka. Ni na ho urubanza rwabereye.

Uretse icyo gifungo, inteko y’abacamanza batatu ikuriwe na Liyetona Koloneli Innocent Kayigire yanategetse ko Minani, w’imyaka 39, anyagwa amapeti ya gisirikare.

Muri rusange urukiko rwamuhamije ibyaha bitatu:

  • Ubwicanyi bukozwe ku bushake
  • Gukoresha intwaro nta tegeko ry’umukuru
  • Kwangiza no kwiba ibikoresho bya gisirikare

Mu mbuga yasomewemo urubanza ku karubanda, Minani yabonekaga yubitse umutwe mu maguru, adashaka kwerekana isura.

Ntibyahise bimenyekana niba ateganya kujurira.

Sergeant Gervais Minani yicaye ku ntebe ya plastike, yambaye imyambaro y'igisirikare cy'u Rwanda. Inyuma ye hahagaze umusirikare wambaye ingofero itukura umurinze, imbere ye hari abacamanza ba gisirikare. Bakikijwe n'imbaga irimo abaturage n'abasirikare, bamwe barahagaze abandi baricaye. Ifoto yo ku wa mbere, ku itariki ya 9 Ukuboza (12) mu mwaka wa 2024

Umukecuru wavuganye n’itangazamakuru utifuje gutangazwa izina yavuze ko yishimiye igihano uwo musirikare yakatiwe.

Yagize ati: “Abaturage baranyuzwe, nta kundi. Ubusanzwe twasabanaga n’abasirikare ariko nyuma y’ibyabaye twari dusigaye tubatinya, ko batugirira nabi.”

Mu iburanisha ryamaze umunsi umwe ryo mu cyumweru gishize, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Minani gufungwa burundu.

Umwunganizi we yari yikuye mu rubanza nyuma yuko urukiko rwanze ubusabe bwe bwo gusubika urubanza avuga ko umukiliya we arwaye.

Minani yari yaburanye yemera ibyaha aregwa, bivugwa ko byabereye ku kabari, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari nyuma yuko abaturage bamusagariye, abisabira imbabazi.

Gusa ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ibyo yakoze byari ukwihorera abigambiriye kuko yabanje kujya gufata imbunda mu kigo.

Ubwo Minani yatabwaga muri yombi mu kwezi gushize, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko igisirikare cyihanganisha ababuze ababo kandi ko gisaba abatuye aka gace kudakuka umutima kuko uwabikoze yari wenyine kandi akaba yari yamaze gutabwa muri yombi.

Inkuru isa n’iyi iheruka kuvugwa mu 2014, ubwo umusirikare w’ipeti rya Private yarashe abantu 11 hagapfa abagera kuri bane mu kabari ko mu mujyi wa Byumba, mu majyaruguru y’igihugu. Uwo musirikare yahamwe n’icyaha cyo kwica akatirwa gufungwa burundu.

Ikarita y'u Rwanda igaragaza akarere ka Nyamasheke, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'igihugu

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *