Umukinnyi wanditse ko akunda Yesu ku gitambaro cya kapiteni gishyigikira abatinganyi yavugishije benshi
Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikipe ya Crystal Palace yari yakiriye Newcastle United mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Muri uyu mukino myugariro wa Crystal Palace, Marc Guéhi yafashe igitambaro cya kapiteni yari yambaye acyandikaho amagambo agira ati “Ndagukunda Yesu”.
Ibi yabikoze mu gihe aba kapiteni bose muri iyi mikino yo ku munsi wa 13 wa Premier League bari bambaye ibitambaro biriho amabara y’abatinganyi mu rwego rwo kubashyigikira.
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru birimo ESPN, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza rishobora gufatira ibihano Marc Guehi bitewe n’uko ibi yakoze bitemewe.
Amategeko y’iri shyirahamwe avuga ko nta mukinnyi wemerewe gushyira ku myambaro ibirimo ibijyanye n’imyemerere, politike ndetse n’amafoto y’umuntu ku giti cye.
Marc Guehi asanzwe akunda ibintu byo gusenga ndetse mu minsi yashize aganira na The Athletic yavuze ko yakuriye mu muryango ukunda gusenga bikaba biri no mu bintu bimufasha gukina neza umupira w’amaguru.
Marc Guehi ashobora gufatirwa ibihano nyuma yuko yanditse ko akunda Yesu ku gitambaro cya kapiteni kiriho amabara y’abatinganyi