Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi

Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi

Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku kurengera umurage ndangamico w’ibidafatika irimo kubera i Asunción muri Paraguay yashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi.

Umurage ndangamuco w’isi muri rusange ugizwe n’ibintu bishingiye ku muco w’ibifatika n’ibidafatika w’ubuhanzi, ubugeni (arts), n’imibereho y’amoko y’abantu mu bihugu by’isi byagiye bihererekanywa mu myaka amagana hagati y’ibiragano (generations) by’abantu.

Igihugu cyangwa ibihugu bisaba UNESCO gushyira igikorwa runaka ndangamuco ku rutonde nk’urwo kugira ngo kimenyekane, kibungabungwe kandi cyemerwe nk’umuco n’umwihariko w’abantu cyangwa amoko y’abantu runaka.

“Ni inkuru yanteye umunezero ukomeye nk’intore”, ni ko Egide Rwanamiza usanzwe ari umubyinnyi w’imihamirizo y’intore yabwiye BBC nyuma yo gushyira Intore kuri urwo rwego.

Intore ni iki?

Intore ubusanzwe ni izina ry’itsinda ry’ababyinnyi, cyangwa umubyinnyi, b’imbyino zizwi nk’imihamirizo y’intore.

Rwanamiza ati: “Intore ziratozwa, zigatora, ubundi zigataraka zikiyereka. Ni umuco wa kera wari ushingiye ku kwivuga ibigwi nyuma y’intsinzi ku rugamba.”

Inzobere mu mateka zivuga ko uburyo intore zihagarara ku mirongo zigahamiriza bisobanuye uburyo abarwanyi babaga bahagaze mu masibo ku rugamba.

UNESCO ivuga ko mu mbyino z’intore zifashe amacumu n’ingabo bagendana n’umurishyo w’ingoma, imbyino zabo zibamo no kumera nk’urwana n’umwanzi utaboneka.

Intore n'imihamirizo yazo ni imbyino gakondo Nyarwanda zihera mu biragano bya kera no kugeza ubu

Intore n’imihamirizo yazo ni imbyino gakondo Nyarwanda zihera mu biragano bya kera no kugeza ubu

Imihamirizo y’intore iherekezwa n’indirimbo hamwe n’ibyivugo by’ubutwari n’imbaraga.

Guhamiriza byarigishwaga, bigatorezwa mu kitwa Itorero, aho Intore zanigishwaga indangagaciro z’umuco, uburyo bwo gutegeka, kuvuga mu ruhame, imikino gakondo, n’ubundi bugeni nk’uko UNESCO ibivuga.

Rwanamiza avuga ko nyuma y’urugamba, iyo ingabo z’u Rwanda zabaga zatsinze, Intore zahamirizaga mu buryo bwo “kwivuga intsinzi n’imbaraga”.

Intore n’imihamirizo yazo ntibikunze kubura mu mihango n’ibirori bikomeye mu Rwanda, nk’ubukwe ndetse n’ibirori byo ku rwego rw’igihugu.

Intore zisanze Ingoma, Rumba, Reggae na Capoeira

Iki cyemezo gifatwa hagendewe ku masezerano mpuzamahanga ya UNESCO yo kurengera ibikorwa ndangamuco bidafatika yashyizweho mu 2003, urutonde rwa mbere – rwongerwaho ibindi iyo bibaye ngombwa – rw’ibigize ibyo bintu rwasohotse mu 2008.

Uretse Intore z’u Rwanda, inteko ya UNESCO iteraniye i Asunción yemeje n’ibindi bintu bishya bishyirwa ku rutonde rusanzweho rw’umurage ndagamuco udafatika w’isi.

Muri ibyo harimo;

  • Imbyino gakondo za Mangwengwe zo muri Zambia
  • Umuco n’ubugeni bwa Pysanka wo gutaaka amagi byo muri Ukraine na Estonia
  • Umuco wa Nablusi wo gukora isabune wo muri Palestine
  • Imigenzo ya Wosana yo gusaba/kugusha imvura n’ibijyana na yo byo muri Botswana

N’ibindi…

Mu bindi bintu birenga 600 bisanzwe kuri uru rutonde by’ahatandukanye ku isi, n’igihe byemerejwe kuri uru rutonde, harimo:

  • Ubuhanga n’ubugeni bwo gukora umwenda bwo muri Côte d’Ivoire (2023)
  • Mahadra: Uburyo gakondo bwo guhererekanya ubumenyi mu magambo, buzwi nka ‘kaminuza yo mu butayu’ bwo muri Mauritania (2023)
  • Sona: Ubugeni bw’amoko y’aba-Lunda n’aba-Cokwe bo muri Angola bwo gushushanya ku mucanga wo ku nyanja (2023)
  • L’Ingoma ya Mapiko: Imbyino y’aba-Makondé bo muri Mozambique iranga kuva mu bwana ujya mu bukuru (2023)
  • Kalela: Imbyino gakondo y’abana yo muri Zambia yo mu birori byo kwishimira umusaruro, gushyingura, ndetse no gushimisha umwami (2022)
  • Rumba: Injyana yamamaye ku isi yo muri Congo na DR Congo ikomoka ku mbyino ya kera cyane yitwaga nkumba (“ikimero” mu rurimi rwa Kikongo) (2021)
  • Reggae: Injyana y’urusobe rw’izindi yatangiriye i Kingston muri Jamaica mu moko y’abantu basigajwe inyuma ikaza kwamamara ku isi kubera umuhanzi Bob Marley (2018)
  • Yoga: Ni umurage wa kera cyane w’Ubuhinde ugizwe n’uruhurirane rw’imyitozo y’umubiri, roho (soul) na gatekerezi (mind) igamije kunga ubumwe bw’ibyo bitatu bigize umuntu (2016)
  • Ingoma ndundi: Umurishyo w’ingoma ndundi ziherekejwe n’ibyivugo by’ubutwari byabaye umwihariko n’akaranga k’u Burundi (2014)
  • Capoeira: Ni imyitozo ngororamubiri ihurije hamwe umukino njyarugamba hamwe n’imbyino wabaye ubugeni n’umuco wihariye wa Brasil (2014)
  • Indirimbo za Aka: Izi ni indirimbo gakondo z’amajwi atangaje z’abasangwabutaka bo mu mashyamba yo muri Centrafrique (2008)

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *