Dr. Sabin asanga hakwiwe kongera ingamba Rwanda NGO Forum

Dr. Sabin asanga hakwiwe kongera ingamba Rwanda NGO Forum

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagabanutse, ariko avuga ko imibare ihari igaragaza ko bikiri hejuru, asaba abantu kwirinda no gukangukira kwipimisha.

Ni ibyagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wabereye mu Intare Arena, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura SIDA, ni inshingano yanjye’

Mu butumwa Minisitiri Dr. Nsanzimana yatanze, yavuze ko urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ari urwa bose kandi rukomeye, kuko iri mu ndwara zitwara cyane ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko byibura mu Bantu 100 bapfa ku munsi haba harimo barindwi bazize icyorezo cya SIDA, mu gihe abayandura ku munsi ari icyenda biganjemo urubyiruko.

Photo: Ineza_hamza

Yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w’abandura iyi virusi wari kuri 20, ubu ukaba waragabanutse ugeze ku icyenda, mu gihe uwabahitanwa nayo wavuye ku 10 ugera kuri barindwi, ariko agaragaza ko n’ubundi iyi mibare ikiri hejuru.

Ati” Abantu 7% bazira Sida mu bapfa ku munsi, bisobanuye ko SIDA ikiri ikibazo. Turacyahangana n’ikibazo gikomeye n’ubwo iyo ndebye mu myaka 10 ishize, byari bikubye Gatatu. Icyo gihe bari abantu 20%. Ariko iracyari imibare iri hejuru.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye abataripimisha virusi itera SIDA bakeka ko bayanduye, bakihutira kwipimisha kugirango batangire kwitabwaho batajya mu mubare wabazahitanwa nayo.

Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, yavuze ko batangiye gufata ingamba zo guhangana na virusi itera SIDA, aho bongereye serivisi zabyo ku bigo nderabuzima byose, kandi zitangirwa ubuntu.

Abatuye mu Karere ka Rubavu, bagaragaje ko impamvu ubu bwandu bukomeza kwiyongera by’umwihariko mu gace batuyemo, ari uko urubyiruko rutarumva neza akamaro ko kwirinda bakoresha agakingirizo ndetse no kwipimisha.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA barenga ibihumbi 220, muri bo 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza bagaragaza impinduka nziza.

Dr Sabin Nsanzimna & Kabanyana Nooliet Executive Director of the Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion.

Rubavu Intare Arena

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *