Hazajya hapimwa abagize umuryango wose mu gihe hari ugaragaweho ubwandu bwa Malaria

Ikigo k’Igihugu gishizwe ubuzima (RBC), cyatangaje ko hazajya hapimwa abagize umuryango bose mu gihe muri bo hari uwagaragaweho ubwandu bwa Malariya mu rwego rwo kuyikumira.
Biteganyijwe ko iyi gahunda igiye gutangirira mu Mujyi waKigali nyuma hakazakurikiraho no gukomereza mu tundi turere tugize igihugu.
Imibare itangwa na RBC yerekana ko muri Gahyantare 2025 uturere two mu Mujyi wa Kigali turi muri 5 mu gihugu tugaragaramo umubare uri hejuru w’abarwaye malaria. Ari two Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyarugenge.
Bigaragara ko Gasabo ari yo ifite umubare munini w’abarwaye malaria, aho ifite abarwayi 15,409 igakurikirwa na Kicukiro ifite 10,473 naho Nyarugenge ikagira 5,161.
Mu rwego rwo gukumira Malariya, nk’uko RBC ibitangaza, hari ingamba zafashwe mu kurwanya umubu uyitera kugirango hirindwe ikwirakwizwa ryayo.
Epaphrodite HABANABAKIZE, umukozi ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), yagize ati: “uburyo bwo gupima abagize umuryango bosebuzafasha mu kugabanya ubwandu bwa malaria mu batutage”.
Yakomeje asaba abaturage kutirara, ko bagomba guhora birinze baryama mu nzitiramibi iteye umuti, gusukura aho batuye kugirango bakureho indiri y’umubu.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2024, umubare w’abarwaye malaria mu Rwanda wiyongereyeho abarwayi 200,000 ugereranyije n’umwaka wa 2023, uva ku 600,000 ugera ku 800,000. Ibi bigaragaza ko malaria ikomeje kuba ikibazo gikomeye, gisaba ubufatanye bwa buri rwego.