DRC: Uwahoze ari Perezida ‘Joseph Kabila’ yageze i Goma ahari M23

Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wari umaze igihe mu buhungiro, yageze mu mujyi wa Goma, ugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23, nyuma yo kuwirukanamo ingabo za Leta ya Tshisekedi.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Kabila yageze mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu buryo buzwi, Kabila yaherukaga muri DR Congo mu Ukuboza 2023, ubwo yahavaga mbere y’amatora.
Kabila yasohotse mu gihugu avuga ko agiye kwiga muri Kaminuza ya Johannesburg, nyuma yaho ubutegetsi bwa Kinshasa butangira kumugerekaho ibyaha.
Ku wa 8 Mata 2025, nibwo hatangiye kuvugwa ko Joseph Kabila, umaze igihe atumvikana na Tshisekedi, azasubira mu gihugu cye.
Amakuru yemeza ko uyu mugabo utavuga menshi wategetse RD Congo imyaka 18, yageze mu gihugu cye nk’uko yari aherutse kubitangaza.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Kabila yavuze ko Congo ari igihugu kiri hafi guturika kubera intambara y’imbere mu gihugu ishobora guhungabanya akarere kose.
Muri uko kwezi, Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi mu 2019, yavuze ko ari we uri inyuma y’umutwe yita uw’iterabwoba wa M23.
Mu kumusubiza, Kabila yavuze ko “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane n’uko bimeze uyu munsi.”
Yashinje Tshisekedi ko nyuma yo kumutereka ku butegetsi yarenze ku masezerano ya politiki yari yumvikanyweho kugera ubwo igihugu cyugarizwa n’intambara.
Gusubira muri DR Congo kwa Kabila, ufite ijambo rikomeye n’abamushyigikiye benshi muri politiki y’icyo gihugu, ni nk’imisumari mu birenge bya Tshisekedi.
Mu gihe Kabila yahuza imbaraga na Corneille Nangaa wa AFC/M23, usanzwe ari umuntu we, nta shiti bizaba ari nko gusogota icumu rityaye mu mbavu za Tshisekedi.
Gusa, Kabila atagize uruhande abogamiraho, akinjira mu bikorwa byo gushaka amahoro, bishobora kuba ingenzi mu buhuza hagati ya M23 na Kinshasa, ndetse hagati ya Nangaa na Tshisekedi, abagabo bombi azi neza.