“Nta gahunda ihari yo kuva i Goma”- Lt Col Willy Ngoma yahumurije abaturage

“Nta gahunda ihari yo kuva i Goma”- Lt Col Willy Ngoma yahumurije abaturage

Nyuma y’ibitero Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC n’imitwe ya Wazalendo n’uw’Iterabwoba wa FDLR yagabye ku birindiro bya M23, Umuvugizi wayo, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko izi ngabo zasubijwe bikwiye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ni bwo byatangajwe ko FARDC n’abasangirangendo bayo barashe bifashishije intwaro ziremereye kuri M23.

Ibi bitero simusiga byagabwe mu nkengero z’Umujyi wa Goma byateguwe hagamijwe kuwambura abarwanyi b’Umutwe wa M23, ariko byasanze bari maso babisubiza inyuma.

Itangazamakuru mu Mujyi wa Goma ryabonye amakuru ko ibi bitero byibasiriye uduce tw’Umujyi wa Goma turimo Kyeshero, Lac-Vert na Ndosho ariko abarwanyi ba M23 babisubiza inyuma, ndetse benshi mu bagabye iki gitero bahasize ubuzima, abandi barafatwa.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, abinyujije mu itangazo yemeje ko Ingabo za Congo, FARDC, FDLR, Wazalendo bagerageje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23, ariko bisubizwa inyuma.

https://x.com/willyng0ma/status/1910917536360587460?s=46&t=7DvGSmhscCykadq6l76m9g

Umuvugizi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa Gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko abarwanyi bawo bahaye isomo abagabye igitero i Goma.

Yagize ati “Nyuma y’ubushotoranyi bw’ihuriro ry’abanyabyaha (FARDC, FDLR na Wazalendo….) mu bice byinshi no mu nkengero za Goma, ubu ibintu byasubiye mu buryo kandi haratuje. Intare ziri maso. Kandi zahaye isomo umwanzi.”

Nyuma y’iki gitero, Lt Col Willy Ngoma, yagaragaye ari gutembera mu Mujyi wa Goma.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu, amugaragaza ari kuganira n’abaturage barimo abari mu kazi kabo ku muhanda nk’abamotari.

Muri bo hari uwo yakoze mu mufuka, amuha amafaranga akomeza aganiriza abandi.

Mu magambo ye yumvikana avuga ati “Ntimuhangayike, mukore akazi kanyu nta nkomyi. Ntituzava muri uyu mujyi [wa Goma].’’

Uretse Umujyi wa Goma, muri iki cyumweru imitwe yitwaje intwaro izwi ku izina rya wazalendo imaze iminsi igaba ibitero bikomeye ku birindiro bya M23 muri Kivu y’Amajyepfo ariko ingabo zayo zikabisubiza inyuma.

Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025. Aba barwanyi kandi ni bo bagenzura Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’utundi duce dutandukanye.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *