Kwibuka31: Ku i Rebero hasorejwe icyumweru cy’icyunamo, banunamiye abanyapolitike bahashyinguwe bazize ibitekerezo byabo

Kwibuka31:  Ku i Rebero hasorejwe icyumweru cy’icyunamo, banunamiye abanyapolitike bahashyinguwe bazize ibitekerezo byabo

Mu gitondo cyo kuri ku wa 13 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hari gusorezwa Icyumweru cy’Icyunamo hazirikanwa abanyapolitike bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu, abagize imiryango y’abanyapolitiki bibukwa uyu munsi, aho babanje gushyira indabo ku mva bashyinguyemo, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kuzirikana ubutwari bwabaranze.

Abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi ni 21 barimo abo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Barimo Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL).

Barimo Frederic Nzamurambaho (Yari Perezida wa PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Abandi ni Ngulinzira Boniface, Prof Rumiya Jean Gualbert, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Ruzindana Godefroid, Dr Gafaransa Théoneste, Ndagijimana Callixte, Nyagasaza Narcisse, Gisagara Jean Marie Vianney na Rwabukwisi Vincent (Ravi).


Ubwo abitabiriye bageraga ku Rwibutso rwa Rebero

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Barimo Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, ari na we uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Abarimo Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier bunamiye Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukabunani Christine Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu ijambo

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *