Munyanshoza agiye kumurika igitabo gikubiyemo indirimbo 100 zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iki gitabo gikubiyemo indirimbo 100, aho buri ndirimbo ihuriza hamwe ubuhamya n’amateka ashimangira uburyo amateka y’ibi bihe bikomeye by’u Rwanda atibagirana, ndetse bigamije kubungabunga ubuhamya bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igitabo gikubiyemo indirimbo zigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye igira ingaruka zitazibagirana ku buzima bw’abantu. Indirimbo zitandukanye zikubiyemo ubuhamya bw’ababaye muri ibyo bihe, zigaragaza akababaro, intambara y’ubuzima ndetse n’uburyo abantu biyubaka no gukomeza gushyira hamwe mu cyerekezo cyo kwiyubaka no gukomera ku ndangagaciro z’ubumuntu.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Munyanshoza yavuze ko mu myaka 30 ishize “Maze gukora indirimbo 100. Izo ndirimbo rero 100 ni iz’udusozi naririmbye. Uyu mwaka nta ndirimbo nshya nakoze, kubera ko nari nitaye kuri icyo gitabo.”
Uyu mugabo yavuze ko ateganya ko ateganya kumurika iki gitabo yise “Indirimbo 100, imisozi 100” hagati ya Gicurasi na Kamena 2025 mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya amateka.
Avuga ati “Icyo gitabo rero kizaba gikubiyemo za ndirimbo zose nahimbiye twa dusozi. Ariko hazaba harimo n’amafoto agaragaza ka gasozi, harimo igihe indirimbo yahimbiwe, impamvu yahimbwe, umwihariko ukomeye. N’ubwo ubwicanyi bwagiye buba muri rusange, ariko bujya buri gasozi gafite umwihariko wako muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Munyanshoza yavuze ko bimufasha imyaka ibiri yandika iki gitaramo, kandi yagiteguye nk’umusanzu we mu kubaka u Rwanda, ndetse no kubika ibihangano bye neza.
Yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukora igitabo, ariko kandi yashingiye cyane mu murongo wo gufasha buri wese ushaka kumenya amagambo aba aririmba mu ndirimbo.
Munyanshoza yagaragaje ko udusozi twatoranyijwe mu gitabo atari ukugaragaza gusa ubwiza nyaburanga, ahubwo n’ibyabereye kuri buri gace byabaye isoko y’ibitekerezo n’ubutwari.
Aha, indirimbo zihurira n’utusozi twibutsa amateka y’imibabaro ndetse n’uburyo icuraburindi rya Jenoside ryatanze isomo rikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda.
Umuhanzi yatanze urugero rw’uko yagiye ashyira mu ndirimbo ubuhamya yumvise n’ibyabaye mu mibereho ye n’iy’abandi mu gihe cya Jenoside.
Buri ndirimbo rifite inkomoko, ikubiyemo uburyo amateka yahindutse ndetse n’aho impinduka zabaye mu buzima, bigafasha abakunzi b’ubuhanzi kumva neza ikimenyetso cy’ububabare n’ubushake bwo kubaho nyuma y’ibihe bikomeye.
Munyanshoza Dieudonne, wamenyekanye nka Mibirizi, yatangiye urugendo rwe rw’ubuhanzi mu bihe byari bikomeye nyuma ya Jenoside.
Yizeye ko indirimbo zifatwa nk’inzira yo gukiza imitima ndetse no kuzirikana amateka, bityo akaba yarahisemo gukoresha ijwi rye mu guhuza no guhumuriza abakomeje kugira ihuriro n’amateka mabi y’ibyo bihe.
Yagize uruhare rukomeye mu gushimangira umurage w’ubuhanzi bwibutsa amateka, aho indirimbo ze zabaye igikoresho gikomeye mu kwigisha abakiri bato ndetse n’abandi banyarwanda uburyo ibyabaye mu mwaka wa 1994 bitakwiye gusubirwamo.
Ubuhanga bwe bwahaye amahirwe yo gutanga ubutumwa bw’ubumwe, ubwiyunge ndetse no gukangurira abantu guharanira amahoro n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda.
Mibirizi yabaye icyitegererezo ku bahanzi batangiye gukoresha ubuhanzi bwabo mu guhangana n’ibibazo by’amateka, abigaragarije mu ndirimbo ze zikubiyemo ubuhamya, ibitekerezo by’imibabaro ndetse n’uburyo abantu bashobora gusabana n’amateka.
Uruhare rwe rugaragara cyane mu buryo yagiye akora indirimbo zifasha mu kumvikanisha isomo rikomeye ryo kutibagirwa amateka ya Jenoside.
Indirimbo 100 ziri mu gitabo zitanga ubuhamya bw’ibyakorewe Abatutsi, zikaba uburyo bwo kubungabunga amateka no kwirinda ko ibihe bya Jenoside bisubira.
Ubutumwa buri mu ndirimbo bugamije gukangurira abantu gukomeza gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda, ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije amahoro.
Igitabo kigaragaza ko kubika no gusakaza amateka ya Jenoside ari ingenzi, kugira ngo abakomoka ku baturage bagumane isomo ryo guhora biteguye gukumira ko amateka yongera kwisubiramo.
Munyanshoza yatangaje ko agiye gushyira hanze igitabo yise “Indirimbo 100, imisozi 100”