DRC: Kugaruka Kwa Kabila kwavugishije benshi

DRC: Kugaruka Kwa Kabila kwavugishije benshi

Uwahoze uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo Joseph Kabila yatangaje ko mu gihe gito kiri imbere azagaruka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Burasirazuba bwayo. Byateje benshi kwibaza ikimuzanye muri iki gihe.

Uruhande rw’ishyaka riri k’ubutegetsi UDPS ruvuga ko nta kindi kimuzanye kitari ugukurana na M23 na AFC kuko ngo n’ubundi asanzwe ari we washinze AFC.

Ruvuga kandi ko Kabila akorana n’u Rwanda, akaba ari we wahaye akazi Corneille Nangaa uyobora AFC.

Umunyamabanga w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi i Kinshasa witwa Augustin Kabuya yagize ati: “ Ndasaba abaturage bacu kudatega amatwi cyangwa ngo bakorane neza Kabila ahubwo ko bose bakwiye gukorana na Perezida Félix Tshisekedi kuko ari we ufite indangagaciro zo gukunda igihugu cyacu. Nangaa ni umukozi wa Kabila kandi bombi bakorana n’u Rwanda”.

Kabuya avuga ko bidatangaje kuba Kabila ahisemo kugaruka mu gihugu kandi akinjirira mu gice AFC/M23 igenzura.

Ku ruhande rw’ishyaka rya Kabila ryitwa PPRD, bo bavuga ko ibyo abo ku butegetsi bavuga nta shingiro namba bifite.

Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka witwa Ferdinand Kambere avuga ko ibyo Augustin Kabuya avuga bidakwiye guhabwa agaciro.

Ati: “ Ni imvugo yuizuye ibinyoma. Kubera ko babuze ayo bacira n’ayo bamira, bahitamo kwirirwa babeshya abaturage mu rwego rwo kubahuma umutima”.

Joseph Kabila aherutse kubwira Jeune Afrique ko nyuma y’igihe kirekire aba mu buhungiro, igihe kigeze ngo atahe iwabo ajye gutanga umusanzu we mu kuhagarura amahoro.

Yirinze gutangaza igihe nyacyo azatahira.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *