#Kwibuka31: Ubuyobozi bw’Ishyaka ‘UDPR’ bwifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Bagira bati : “ Turibuka aho abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe, ni umwanya wo kwibuka amateka ateye agahinda y’inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bazira uko bavutse “ .
Bakomeza bavuga ko “ tuzahora tubibuka, tubunamira, tubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe ”.
si ukwibuka gusa kuko hari n’ibikorwa byagakwiye gukorwa…
Ishyaka ‘UDPR’ rivuga ko Kwibuka wiyubaka, harimo gukora ibikorwa by’urukundo, guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no guhumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakagira ituze n’icyizere cyo kuba mu Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya jenoside.
Muri iryo tangazo, Ubuyobozi bw’Ishyaka ‘UDPR’ bushimangira ko Ishyaka UDPR bushyigikiye ingamba z’ubwirizi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho mu kurengera ubusugire bw’u Rwanda, hamwe no gushakira Afrika amahoro n’ubudaheranwa.
Bagasoza bakangurira buri wese, by’umwihariko umuyoboke wa UDPR kwitanga batizigama, kugira ngo bakomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa n’urukundo, ubumwe n’ubudaheranwa, ukurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, n’umuco wo gukunda Igihugu.
Itangazo ikinyamakuru Impuruza gifitiye kopi, risinyweho n’Umuyobozi mukuru w’Ishyaka, Honorable Depite Nizeyimana Pie, mu magambo maremare riragira riti: