RIB: Col (Rtd) Ruhunga yahererekanyije ububasha na Col Kayigamba Kabanda wamusimbuye ku buyobozi

RIB: Col (Rtd) Ruhunga yahererekanyije ububasha na Col Kayigamba Kabanda wamusimbuye ku buyobozi

Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga ucyuye igihe ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, yahererekanyije ububasha na Col Pacifique Kayigamba Kabanda wamusimbuye kuri izi nshingano.

Ni igikorwa cyabereye ku kicaro cya RIB, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Mata 2025.

Col Pacifique Kabanda winjiye mu nshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yashimiye Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamushinga urwego rw’Ubugenzacyaha.

Yaboneyeho no gushimira Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga yasimbuye kuri uyu mwanya ku kazi keza kakozwe mu gihe cy’imyaka umunani uru rwego rumaze rukora, harimo kurwongerera ubushobozi mu gukumira, kurwanya ibyaha kinyamwuga no gutanga ubutabera bwihuse.

Yongeyeho ko nawe azakomereza muri uyu musingi washyizweho, ku bufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi kandi biciye mu mucyo.

Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga nawe yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha urwego rwari rushya, ndetse ko atahwemye kubaha impanuro z’uburyo bwo kurushaho kuzuza inshingano.

Col (Rtd) K Ruhunga yayoboye RIB kuva yashingwa mu 2017, ndetse muri iyi myaka yose uru rwego rwaranzwe no gukora cyane nk’urwego rwari rushya rwitezweho gukora byinshi.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *