Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango w’imurikwa ry’igitabo ‘Avant la Nuit’ cy’umunyamakuru Malagardis

Iki gitabo cyamurikiwe mu Isomero Rusange rya Kigali, KPL, riri ku Kacyiru, ku mugoroba wo ku wa gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, gifite izina rya “Avant la Nuit” bivuze ‘Mbere y’ijoro’.
Iki gitabo kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yuko itangira, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo, hagamijwe kugaragaza ukuri kw’amateka y’u Rwanda.
Kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa na mbere y’ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana mu 1993, ndetse n’uburyo ingabo zari ziri mu butumwa bw’amahoro zitabashije gushyira mu bikorwa ubu butumwa.
Ni igitabo cya gatatu Maria Malagardis yanditse nyuma yicya mbere yise Dafroze Gauthier na Alain Gauthier bagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa bakaza kugezwa imbere y’Ubutabera n’ikindi yise ‘The Day After’.
Madamu Jeannette Kagame yashimye Maria Malagardis wagize ubutwari bwo kwandika igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside no kugaragaza ukuri kw’ibyabereye mu Rwanda.
Uyu munyamakuru nawe yagaragaje ko kuba Madamu Jeanette yitabiriye imurika ry’igitabo cye byamuteye imbaraga ndetse bikamukora ku mutima.

