Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zashoje amahugurwa y’imyitozo igendanye no kwirwanaho bari bamazemo amezi ane, bakorera mu kigo cy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare kiri i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Ni umuhango wabaye ku wa gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.

Mu ijambo rye yashimiye abasirikare basoje amahugurwa, abibutsa umumaro wayo mu kubategura kurwanira ubusugire bw’igihugu no guhangana n’iterabwoba iryariryo ryose.

Yabasabye kandi gukoresha ubumenyi bahawe muri iki gihe cy’amazi ane mu gusohoza inshingano zabo zo kurengera igihugu.

Ndetse abibutsa ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura mubyo bakora nk’ipfundo ryo kugera kuri byinshi mu kazi gatandukanye.

Muri aya mahugurwa abasirikare bashoje bahawe amasomo atandukanye arimo guhamya intego wifashishije intwaro, uburyo bwo kwirwanaho, kuyobora no kugenzura ibikorwa, imyitozo ngororamubiri no gukoresha indege z’intambara.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *