Abayisilamu mu Rwanda bifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi wa Eid Al-Fitr

Iri sengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, riyobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, ryitabirwa n’ibihumbi by’Abasilamu barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga.
Mu isengesho rya Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya yaragije Imana igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, abasabira kugumana imbaraga zo kucyubaka no kugiteza imbere.
Mu bindi yagarutseho ni uko habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31, asaba Abayisilamu kugira uruhare muri ibi bikorwa no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Eid Al-Fitr ni umunsi wizihizwa ku rwego rw’Isi, ukaba umunsi ukomeye ku ngengabihe y’Idini ya Isilamu utangira ukwezi kwa cumi kwitwa ‘Chawwal’ gukurikira ukwezi kwa Ramadan.
Ukwezi kwa Ramadhan ni ukwezi gukorwamo igisibo nk’imwe mu nkingi eshanu zikomeye mu idini ya Islam, Abayisilamu bafata ifunguro kare cyane butaratandukana, bakiyiriza amanywa yose kugeza izuba rirenze.
Muri Ramadhan kandi Abayisilamu basabwa gukurikiza amahame yose y’idini ya Islam, bagakora ibikorwa by’ukwemera birimo gufasha abakene, gukomeza umubano wabo n’Imana, kugira ubugwaneza no kwihangana.
Ubusanzwe uyu munsi bamwe bita Idi, Irayidi cyangwa Eid uba ku mboneka nshya y’ukwezi. Mu bihe byo hambere byakorwaga barebesheje ijisho, ariko mu myaka ya vuba, hakoreshwa ikoranabuhanga mu kumenya igihe ukwezi kubonekera.
Kuri uyu munsi Abayisilamu bazindukira kare mu isengesho rusange riba mu gitondo cya kare, bambaye imyenda myiza kenshi mishya.
Nyuma y’isengesho Abasilamu bahurira mu miryango bakishimana ndetse bagasangira kenshi bakanasangira n’abatabashije kubibona.






