URwanda rwifatanyije n’Isi kuzirikana ‘Umunsi mpuzamahanga wo gukurikiza gahunda wemeranyijwe na Muganga’ – Amafoto

Twifuje kumenya gahunda z’abarwayi n’uko bakorana n’abaganga biganisha ku ngingo y’uyu munsi utazwi na benshi kandi ugamije kubahiriza uburenganzira bwabo, maze tunyarukira ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.
Mukankomeje Patricia na Karuhije Patrick, ni abarwayi bari bamaze gusuzumwamo bwa mbere indwara zitandura boherezwa mu bitaro bya Nyarugenge kugirango bazabonane n’abaganga b’inzobere ku rwego rwisumbuyeho; tuganira icyo bahurijeho ni uko bashima imyitwarire y’abaganga babakiriye myiza, gusuzumwa bibanogeye cyane ko ari nabwo bwa mbere bari baje kwivuza izo ndwara.
Patricia ati: “ Nari maze iminsi numva ku maradio bavuga ibimenyetso biranga umuntu ufite Diyabete nko kugira inyota cyane, gutakaza ibiro bya hato na hato n’ibindi nkumva ninjye bavuga; byatumye nza kwivuza ko mpereye hasi nk’uko bisanzwe ariko nakiriwe neza, muganga ambaza bimwe mu bibazo by’uko merewe n’ibizami ndabitanga birangira ansanzemo Diyabete none noherewe ku bitaro bya Nyarugenge”.
Karuhije nawe basanzemo indwara y’umuvuduko yagize ati: “ Ubundi sinakundaga kwivuza kwa muganga kuko iyo narwaraga nanyarukiraga kuri Farumasi nkagura utunini byo kwanga guhura n’abaganga usanga basuzuma umuntu bya nyirarureshwa n’agasuzuguro gakabije byo kugirango ubavire aho. Bitandukanye ariko n’uko nakiriwe kuko nakiriwe neza, Muganga yansuzumye neza uko bikwiye, bamfata n’ibizami bansangamo umuvuduko w’amaraso none noherejwe ku bitaro bya Nyarugenge ariko kandi hari n’imiti banyandikiye, Muganga yansabye kuzayinywa neza kugeza igihe nzabonanira n’Umuganga wo ku bitaro.
Mu kiganiro cyatambutse none kuri Radio Imanzi gihuriwemo na Muganga mu bitaro bya Masaka, Muganga Nirere Rachel ukuriye Serivise yo kwakira abarwayi bafite indwara zitandura no kuzikurikirana mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho mu Karere ka Kicukiro ndetse na Bwana Mbarushimana Alphonse, umunyamabanga ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD Alliance), basobanuye birambuye ku mpamvu z’ingenzi zatumye uyu munsi uRwanda n’amahanga bazirikana uyu munsi.
Nirere ati: “ Kubahiriza inama za muganga bisobanuye ko hagati y’umurwayi n’umuganga hari ibyo basabwa kubahiriza. Umurwayi iyo uri kumuvura hari inama umugira agomba kubahiriza nko kumusobanurira uburwayi afite nawe akabusobanukirwa, n’uburyo agiye kubyitwaramo haba mu gufata umuti n’imyitwarire ye”.
Mbarushimana yabajijwe n’umunyamakuru ku kwivuza kwa bamwe bumva barwaye bakanyarukira kuri Farumasi kugura imiti niba bitakwica iyubahirizwa iyubahirizwa rya Muganga yagize ati: “ Burya no muri Farumasi ntibapfa gutanga imiti kuko umukozi abanza kuganira n’umurwayi, akakubaza uko uburwayi bwawe bumeze n’ikibazo ufite akanakubaza n’impamvu ushaka iyo miti, hari imiti batanga hari n’iyo badatanga igihe udafite ordonamce wandikiwe n’umuganga; ni ukuvuga ko umufarumasiye nawe aba yarize ibijyanye no kuba yareba umurwayi akumva ibimenyetso amubwiye akaba yamuha imiti ariko ya miti idashobora kuba yagira n’icyo itwara igihe yenda habayeho kwibeshya ku burwayi muganga yazasangamo umurwayi”.
Gukurikiza gahunda wemeranyijwe na Muganga bigabanya ibyago by’urupfu ku kigereranyo cya 21%
Inzego zishinzwe ubuzima zivuga ko gukurikiza inama za Muganga ari ingenzi mu buvuzi cyane ko bigira ingaruka mu gukira uburwayi, igabanyuka ry’ikiguzi cy’ubuvuzi ndetse n’ubuzima buzira umuze bw’abaturage muri rusange.
Koroherwa ndetse no gukira uburwayi bituma uburwayi buvurwa neza, bikarinda ibyago bitewe n’uburwayi ndetse n’umuntu akagira ubuzima bwiza.
Kwirinda gukura kw’indwara, urugero nk’indwara zidakira zirimo Diyabete, umuvuduko w’amaraso, Virus itera Sida, igicuri n’izindi, gukurikiza inama za muganga birinda ko indwara ikura ndetse ikaba yanateza n’ibibazo biyishamikiyeho.
Inzego z’ubuzima kandi zigaragaza ko gukurikiza inama za Muganga byongera umubano mwiza hagati ye n’Umurwayi, icyizere no gufatira hamwe imyanzuro kuyishyira mu bikorwa bikoroha.
Uyu munsi mpuzamahanga wo gukurikiza gahunda wemeranyijwe na Muganga, watangijwe n’urugaga mpuzamahanga rwita ku ndwara z’umutima ( World Heart Federation) k’ubufatanye n’urugaga mpuzamahanga rw’abarwayi ba Diyabete ( International Diabetes Federation). Bawutangije bafite intego yo kugaragaza akamaro ko kubahiriza inama za Muganga mu kuvura indwara zitandura nka Diyabete n’iz’umutima.
Mu Rwanda, uyu munsi uri kwizihizwa Nyarwanda rurwanya indwara zitandura (Rwanda NCDA) k’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita k’Ubuzima ( RBC) ndetse n’ibitaro bya Masaka ku nsanganyamatsiko yayo igira iti: “ Kubahiriza inama za Muganga, ubufatanye bw’Abaganga, Abarwayi ndetse n’inzego zita k’ubuzima”.


