UNICEF yamaganiye kure igitaramo cy’Umunyekongo ushaka kugihuza n’itangizwa ry’icyunamo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ishami ry’u Rwanda, ryatangaje ko UNICEF muri rusange yitandukanije n’igitaramo cyiswe ‘Solidarité Congo’, bivugwa ko cyateguwe mu gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC, ndetse kandi itazakira inkunga izakivamo.
Mu itangazo UNICEF Ishami ry’u Rwanda yashyize ahagaragara ku wa 25 Werurwe, rivuga ko nk’umuryango utegamiye kuri politiki, kandi uharanira uburenganzira n’ubuzima bwiza bw’abana n’imiryango yabo, nta mukozi wayo uzigera ugira uruhare muri icyo gitaramo mu gihe kizaba kidasubitswe.
Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 7 Mata 2025, cyateguwe n’umuhanzi w’Umunye-Congo, Maître Gims akaba asanzwe yibasira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda. Ni igitaramo yahuje n’umunsi wo gutangira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hari impungenge ko agamije kucyifashisha mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
UNICEF itangaje ibi, mu gihe Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo, yasabye Polisi gukumira iki gitaramo bitewe n’uko gishobora guhungabanya ituze ry’abaturage.