Abagera ku bihumbi 20 b’urubyiruko bagiye guhugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano

Abagera ku bihumbi 20 b’urubyiruko bagiye guhugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano

Kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Werurwe 2025, i Kigali hatangijwe umushinga witwa ‘Digital Talent Program’ ( DTP) ugamije guha amahugurwa urubyiruko ibihumbi 20 bifuza kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bwabo, ni gahunda yatangijwe k’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Urugaga rw’abikorera mu ikoranabuhanga ndetse n’ikigo IHS Group.

Ku ikubitiro urubyiruko rusaga ibihumbi 5 nirwo rugiye gufashwa mu cyiciro cya mbere, aha bazahabwa ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial interagency), ubumenyi kuri mudasobwa n’ibindi.

Iranzi Claude ni umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’uRwanda mu mwaka wa kabiri, ishami ryubucuruzi n’ikoranabuhanga akaba ari n’umwe mu rubyiruko rwahawe ayamahugurwa, aganira n’itangazamakuru yashimangiye ko ibyo yize bizamuteza imbere mu gihe cy’ejo he hazaza.

Yagize ati: “ Ntashidikanya ndabizi neza ko ibyo nize bizampa akazi, kubera ko ubumenyi nakuyemo bunyemerera kujya ku isoko ry’umurimo nkahatana nk’abandi”.

Umuyobozi mukuru mu rugaga rw’abikorera ushinzwe ikoranabuhanga ( ICT Chamber), Bwana Alex Ntare, agaruka ku kamaro k’aya mahugurwa yagaragaje amahirwe urubyiruko rufite igihe ruzaba rwahuguwe.

Ati: “ Akamaro nyamukuru ni ukongerera amahirwe urubyiruko kugirango bagire ubumenyingiro bakwifashisha mu gushakisha amafaranga ariko binubaka urugaga rw’abikorera rwacu kubera ko ikoranabuhanga ryifuzwa muri serivise ndetse no mu nzego zitandukanye z’igihugu kugira ngo bateze imbere ibigo n’ibikorwa byabo muri rusange”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo HIS Group mu Rwanda no mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikigo cyateye inkunga uyu mushinga, Bwana Kunle Iluyemi, ashimangira ko urubyiruko rusobanukiwe ikoranabuhanga ruba rufite ubushobozi bwo gukorera aho ari ho hose ku isi.

Agira ati: “ Iyi gahunda yo guhugura uru rubyiruko mu ikoranabuhanga, ni gahunda igamije guha ubushobozi urubyiruko rw’uRwanda, ubumemenyi ku ikoranabuhanga ry’ejo hazaza; twashyizeho urubuga aho urubyiruko rushobora kugera ku bwenge buhangano, imikorere ya mudasobwa harimo ubumenyi bwinshi bukenewe ejo hazaza. Nk’uko mubizi isi iri kugana ku ikoreshwa ry’ikoramabuhanga tukaba dutekereza ko uru ari uruhare rwacu ruto ruzafasha urubyiruko kugira icyo rukora mu isi igezweho, bashobora kubona imirimo kandi ufite ubumenyi burya wakorera hose ku isi ”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko DTP ari imwe muri gahunda z’ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugira abakora porogaramu za mudasobwa (coding) bagera kuri miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

ati: ” Uyu mushinga ni intambwe nziza ituganisha mu cyerekezo dufite cyo kutaba abantu bakoresha gusa ikoranabuhanga ahubwo tukaba bamwe mu batanga serivise zaryo kandi ibyo bizahindura umuryango mugari wacu. Twizeye ko ibyo bizadufasha kongera umubare w’ababona akazi kuko abagerwabikora b’uyu mushinga bazahabwa amasomo n’amahugurwa y’ikoranabuhanga abategura neza kwinjira ku isoko ry’umurimo”.

Mu cyiciro cya mbere urubyiruko ibihumbi 5 nirwo ruzahugurwa mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere, hari ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko nk’icya Nyarugenge, Rusizi, Nyagatare na Huye.

Ku ikubitiro urubyiruko rungana n’ibihumbi 5 nibo bagiye guhugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga
Umuyobozi mukuru mu rugaga rw’abikorera ( ICT Chamber), Bwana Alex Ntare

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *