Perezida João Lourenço ntakiri umuhuza w’u Rwanda na DRC

Mu masaha akuze yo kuri uyu wa Mbere nibwo byatangarijwe kuri paji ya Facebook ya Perezidansi ya Angola.
João Lourenco yavuze Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe igiye kwicara irebe undi wamusimbura, akazatangazwa mu gihe gito kiri imbere.
Ikindi ni uko uzemezwa azakorana na EAC na SADC kugira ngo ashobore guhuza u Rwanda na DRC ibihugu bituranyi ariko bitaba byombi muri iyo miryango.
Kimwe mu byo azibukirwaho ko atagezeho ni ukongera guhuza imbonankubone Perezida Kagame na Tshisekedi, ikindi Qatar yo yashoboye gukora mu minsi mike ishize.
Ndetse no guhuza DRC na M23 byari biteganyijwe mu minsi ishize nabyo byaranze.
Hagati aho inama yataye iteranye mu buryo bw’ikoranabuhanga yahuje Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yemeje ko Olesegun Obasanjo, Catherine Samba Panza wahoze uyobora Centrafrique, Kgalema Motianthe wahoze uyobora Afurika y’Epfo, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia batangwaho abahuza muri kiriya kibazo.

