M23 yavuze ko kurekura agace ka Warikare hari impamvu kandi ko nta handi yarekura

Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko ryafashe icyemezo cyo kurekura agace ka Walikare kafashwe n’abarwanyi baryo mu cyumweru gishize.
Ni icyemezo cyashimwe n’u Rwanda, rwavuze ko bigaragaza intambwe ikomeje guterwa mu gushyigikira inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa mu gushaka umuti w’ibibazo mu burasirazuba bwa Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo kandi cyashimwe na Guverinoma ya Qatar, nyuma yuko Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ayoboye inama yahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Qatar kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe, ryavugaga ko iki Gihugu “Kibona iki cyemezo nk’intambwe ishimije iterwa igana ku mutekano n’amahoro mu karere.”
Gusa kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa AFC/ M23, Lawrence Kanyuka, na we yashyize hanze ubutumwa amenyesha ko abarwanyi by’uyu mutwe batahise bava muri Walikare, nyuma yuko igisirikare cya DRC (FARDC) n’abambari bacyo bari banze guhagarika ibitero by’indege zitagira abapilote.
Walikare yarekurwa ariko ahandi ntibishoboka
Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar yavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Walikare koko gifitanye isano n’ibiganiro byari byabereye i Doha muri Qatar byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi.
Yagize ati “Iyo Abakuru b’Ibihugu batugiriye inama, iyo tubonye ari inama yagirira akamaro abaturage bacu, turayikurikiza.”
Balinda wemeza ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 batarava muri Walikare kubera ibitero bikigabwa na FARDC, avuga ko igihe byahagarara, bashobora kurekura uyu Mujyi wa Walikare.
Gusa ngo nubwo iri Huriro AFC/M23 ryarekura Walikare, si ko ryabigenza ku bindi bice byabohojwe n’abarwanyi baryo birimo Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ndetse n’uwa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo.
Dr Balinda ati “Iyo tubivuze kuri Walikale, iba ifite umwihariko wayo, kuko ni ho tugeze, ntabwo tugiye gusiga abaturage bacu twakuye mu menyo ya rubamba ngo twongere tubasubize umutekano mucye, oya, oya, natwe twaratashye, twageze iwacu, hari umutekano, abavandimwe bacu baratwakiriye neza, rero ntawatekerezo ikindi kitari cyo.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, habaye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, yemerejwemo imyanzuro inyuranye irimo gushyiraho abahuza batanu mu bibazo byo muri DRC, bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.
